AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Ministre w'intebe Anastase Murekezi yongeye gushimangira 'Made in Rwanda'

Yanditswe Apr, 04 2016 12:37 PM | 2,573 Views



Ministre w'intebe Anastase Murekezi muri iki gitondo ari imbere y'inteko ishinga amategeko ageza ku nteko rusange y'imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma byo mu rwego rw’inganda hibandwa cyane ku gukora imyenda.

Ministre w'intebe yavuze ko inyigo yakozwe mu mwaka w'2015 yagaragaje ko u Rwanda rwagabanya amafranga rutanga rutumiza ibikorerwa hanze nyamara rufite ubushobozi bwo kubikorera mu Rwanda. Kuva mu 2010 kugera muri 2015 kandi ibitumizwa hanze byazamukaga ku gipimo cya 18% buri mwaka.

Mu gihe nk'icyo kandi inganda zazamutse ku gipimo cya 7% ku mwaka, naho abakozi 524 babarizwa mu nganda 100 barahugurwa.

Yongeyeho ko inganda z'imyenda, impu n'izibikomokaho ari zo zatangije iterambere ry'inganda mu bihugu bimwe na bimwe byakataje mu iterambere.


Akaba ari yo mpamvu Leta yafashe ingamba zirimo korohereza abakora imyenda n'ibikomoka ku mpu kubona igishoro binyuze mu bigo by'imari n'ikigega BDF,  kongerera ubushobozi inganda zikora imyenda no gufasha abakora ubudozi gukorera hamwe, kongera amahoro kuri caguwa z'imyenda n'ibikomoka ku mpu iva hanze, no kugabanyiriza amahoro impu n'ibyifashishwa mu kudoda imyenda bitumizwa hanze. 

Ministre w'intebe yavuze ko Leta igiye guhangana n'imbogamizi z'ubwikorezi bugihenze, umuriro udahagije, ibikoresho by'ibanze biza bihenze, ikibazo cy'ibyo gupfunyikamo ibicuruzwa, imicungire idahwitse ya zimwe mu nganda ndetse no guhindura imyumvire y'abanyarwanda bakunda ibivuye hanze kurusha iby'imbere mu gihugu.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira