Yanditswe Apr, 14 2016 18:07 PM | 1,614 Views
Ministri w'intebe Anastase MUREKEZI avuga ko ibyaha byo guhohotera abarokotse jenoside n'abandi batishoboye bitakagombye kurangirizwa mu bunzi gusa ahubwo bigomba no kujyanwa mu nkiko zisanzwe kugirango bisuzumanwe ubushishozi niba nta bindi byaha biba bibyihishe inyuma.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa kane ubwo yayoboraga umuhango
wo kurahiza abashinjacyaha bo ku rwego rw'ibanze.
Abashinjacyaha bo ku rwego rw'ibanze barahiriye imbere ya Ministri w'intebe ni batanu kandi bose ni abagore. Abo ni Flora Mwizerwa, Uwineza Marguerite, Mukeshimana Jacquelime, Ingabire Liliane ndetse n'Uwamahoro Chantal.
Ministri w'intebe Anastase MUREKEZI asanga hari ibyaha byakagombye kwitabwaho by'umwihariko ari nayo mpamvu asaba amavugururwa mu rwego rw'ubushinjacyaha, "Hari n'ibyaha bitajyaga bigera ku bashinjacyaha ibyaha twari twarahariye abunzi aho twavugaga ko icyaha nk'ibyibwe cg indishyi z'icyaha cyakozwe kitarengeje miliyoni 5 z'amafranga y'u rwanda biharirwe abunzi nkuko biteganywa mu mategeko dufite ubungubu ariko bigomba kuvugururwa kuko nkubungubu nta kuntu umukecuru warokotse jenoside yakorewe abatutsi agasigara ari incike nta mutungo afite noneho leta ikamuha inka muri gahunda ya girinka igisambo kikaza kikayiba kikayibaga ngo tuvuge ngo umukecuru najyane n igisambo ku bunzi ngo ntakindi ngo kuko iyo nka yari ifite agaciro k'ibihumbi 400ngo biri kure cyane munsi ya miliyoni 5 icyo ni icyaha gikomeye kirimo ubugome,ubusambo,ingengabitekerezo ya jenoside bene icyo cyaha kirakomeye kigomba gusubizwa mu nkiko zisanzwe"
Abashinjacyaha bo ku rwego rw'ibanze barahiye bavuga ko kuba bari basanzwe mu rwego rw'ubushinjacyaha hari icyo byongeraho ariko ngo ntibibujije ko inshingano zikomeye zibategereje bazibona.
Ministri w'intebe Anastase MUREKEZI yavuze ko urwego rw'ubushinjacyaha bugomba kubera abandi urugero mu guha umwanya abagore abihereye ku barahiye. Mu bashinjacyaha 333 bari mu rwanda, 153 muri bo ni abagore ni ukuvuga 46 ku ijana.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru