Yanditswe Dec, 08 2017 16:54 PM | 4,879 Views
Minisitiri w'intebe Dr. Edouard Ngirente arasaba urubyiruko gufata iya
mbere mu bikorwa byose byo guhashya ruswa kugira ngo U Rwanda rube igihugu
kizira ruswa. Ibi yabivuze kuri uyu wa gatanu, ubwo yasozaga icyumweru
cyahariwe kurwanya ruswa ari nabwo hizihijwe umunsi mpuzamahanga wo ku rwanya
ruswa.
U Rwanda rumaze gutera intambwe ikomeye mu kurwanya ruswa, aho icyegeranyo kigaragaza uburyo ruswa irwanywa muri Afurika y'Uburasirazuba (EABI) cyo muri 2017 gishyira u Rwanda ku mwanya wa 3 muri afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara mu bihugu byashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya ruswa.
Nubwo hari intambwe yatewe ariko, haracyari inzego zinyuranye zikirangwamo ruswa, ndetse n'abaturage bakaba nta bushake buhagije bafite mu gutanga amakuru kuri ruswa, aho icyegeranyo cyakozwe na TI-Rwanda cyagaragaje ko muri 2016, abaturage bangana na 15,4% aribo bafite ubwo bushake, bavuye kuri 19% muri 2011.
Minisitiri w'intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko uruhare rwa buri wese kugira ngo tugere ku gihugu kizira ruswa rukenewe, by'umwihariko asaba urubyiruko gufata iya mbere.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru