Yanditswe Jul, 10 2017 18:10 PM | 3,273 Views
Ministre
w'intebe w'u Rwanda Anastase Murekezi
arasaba urwego rw'ubushinjacyaha kwita by'umwihariko ku madosiye arebana
n'ubwicanyi bukomeje kwiyongera mu miryango, ay'abasambanya abana b'abakobwa
ndetse n'arebana n'ibyaha bimunga ubukungu.
Ibi yabisabye ubwo yakiraga indahiro z'abashinjacyaha 2 umwe wo ku rwego rwisumbuye n'undi wo ku rwego rw'ibanze baherutse gushyirwaho n'inama y'abaministre.
Abashinjacyaha barahiriye kuzuza inshingano zabo ni Bwana RUDAHUSHA Didier umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye na madamu Kayitesi Claudine umushinjacyaha ku rwego rw'ibanze .
Mu mpanuro ministre w'intebe Anastase Murekezi yabahaye yabibukije ko icyizere bagiriwe n'ubuyobozi bukuru bw'igihugu batagomba kugitatira, yagize ati, "Murasabwa kutazapfusha ubusa icyi cyizere mwagiriwe n'umukuru w'igihugu ndetse n'abanyarwanda twese muri rusanage. Umurimo w'ubushinjacyaha ni umurimo ukomeye ujyana n'inshingano ziremereye zo kubahiriza uburenganzira bwa muntu, uyu murimo usaba ko amategeko yose awugenga yubahirizwa ariko mbere ya byose uyu murimo ubasaba kuba inyangamugayo.''
Abashinjacyaha barahiye bavuze ko impanuro za Ministre w'intebe ari umusanzu ukomeye mu kuzuza inshingano nshya bagiye gutangira.
Ministre w'intebe Anastase Murekezi yanatangaje ko hari ibyaha igihugu cyifuza ko ubushinjyacyaha bwakurikirana mu buryo bwihariye, "hari amadosiye guverinoma y'u Rwanda yifuza ko urwego rw'ubushinjacyaha rwarushaho guha umwihariko kubera ko ayo madosiye ari kugenda afata indi ntera ndende kandi itandukanye n'icyerecyezo cyiza igihugu cyacu cyiyemeje kugenderaho. Amwe muri ayo amadosiye naya akurikira. hari ibyaha by'ubwicanyi n'ibyaha by'ihoterwa bikorerwa mu muryango bimaze kuba byinshi, hari ibyaha by'abatera abana b'abakobwa inda, ibyaha bimunga ubukungu bw' igihugu birimo ruswa , kunyereza umutungo wa leta no kwambura za banki n'ibigo by'imari.''
Aba bashinjacyaha barahiriye kuzuza inshingano nshya baherutse gushyirwaho n'inama y'abaministre yabaye tariki ya 26/05/2017.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru