Yanditswe Jun, 27 2017 12:43 PM | 3,580 Views
Ministre w'intebe Anastase Murekezi yatangije ku mugaragaro imirimo y'ihuriro nyafrika ku buzima. Yatangaje ko iri huriro rifitanye isano n'ishyirwa mu bikorwa ry'intego ya 3 mu ntego zirambye z'iterambere uko ari 17. Iyo ntego ni irebana n'ubuzima buzira umuze n'imibereho myiza y'abaturage.
Ministre w'intebe yongeyeho ko iri huriro ari n'umwanya wo kujya inama nk'ibihugu bya Afrika ku buryo byateza imbere umutekano mu by'ubuzima, kugira ngo bitere intambwe byerekeza ku buvuzi kuri bose kandi mu buryo bungana.
Yasabye ibihugu bya Afrika gukorana no gusangira ubumenyi mu by'ubuzima, kuko asanga bizabifasha gushyira mu ngiro icyerekezo 2063 giteganya ubuzima buzira umuze n'imibereho myiza ku Banyafrika.
Ministre w'intebe Anastase Murekezi, kandi yatangaje ko ubuvuzi kuri bose muri Afrika biri mu ntego z'umuyobozi mushya wa OMS Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus. Yagarutse ku buryo u Rwanda rwashyize mu bikorwa intego z'iterambere ry'ikinyagihumbi, ndetse bishimwa ku rwego mpuzamahanga. Yizeje ko kuri ubu rukataje rwerekeza ku ntego z'iterambere rirambye, SDGs.
Ibi kuba u Rwanda rwizeye kubigeraho ngo ni ukubera ibishya ruhanga n'ingufu rushyira mu bikorwa bigamije guteza imbere ubuzima bw'abaturage.
Yahamagariye ibihugu bya Afrika gushyiraho ingamba zizafasha gushyira mu bikorwa imyanzuro izava muri nama y'iri huriro ndetse no kugira ubufatanye burambye n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima, OMS.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru