AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ministre w'intebe Murekezi yasabye ibihugu bya Afrika ubufatanye mu by'ubuzima

Yanditswe Jun, 27 2017 12:43 PM | 3,580 Views



Ministre w'intebe Anastase Murekezi yatangije ku mugaragaro imirimo y'ihuriro nyafrika ku buzima. Yatangaje ko iri huriro rifitanye isano n'ishyirwa mu bikorwa ry'intego ya 3 mu ntego zirambye z'iterambere uko ari 17. Iyo ntego ni irebana n'ubuzima buzira umuze n'imibereho myiza y'abaturage.

Ministre w'intebe yongeyeho ko iri huriro ari n'umwanya wo kujya inama nk'ibihugu bya Afrika ku buryo byateza imbere umutekano mu by'ubuzima, kugira ngo bitere intambwe byerekeza ku buvuzi kuri bose kandi mu buryo bungana.

Yasabye ibihugu bya Afrika gukorana no gusangira ubumenyi mu by'ubuzima, kuko asanga bizabifasha gushyira mu ngiro icyerekezo 2063 giteganya ubuzima buzira umuze n'imibereho myiza ku Banyafrika.

Ministre w'intebe Anastase Murekezi, kandi yatangaje ko ubuvuzi kuri bose muri Afrika biri mu ntego z'umuyobozi mushya wa OMS Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus. Yagarutse ku buryo u Rwanda rwashyize mu bikorwa intego z'iterambere ry'ikinyagihumbi, ndetse bishimwa ku rwego mpuzamahanga. Yizeje ko kuri ubu rukataje rwerekeza ku ntego z'iterambere rirambye, SDGs.

Ibi kuba u Rwanda rwizeye kubigeraho ngo ni ukubera ibishya ruhanga n'ingufu rushyira mu bikorwa bigamije guteza imbere ubuzima bw'abaturage.

Yahamagariye ibihugu bya Afrika gushyiraho ingamba zizafasha gushyira mu bikorwa imyanzuro izava muri nama y'iri huriro ndetse no kugira ubufatanye burambye n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima, OMS.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage