Yanditswe Apr, 04 2017 15:26 PM | 2,055 Views
Minisitiri w'intebe Anastase Murekezi yabwiye intumwa za rubanda ko urwego rw' ubuzima mu Rwanda rumaze kugera ku bikorwa by'indashyikirwa ndetse binahesha ishema igihugu mu ruhando mpuzamahanga.
Hamwe mu ho yavuze ko hakenewe gushyirwamo ingufu hari nk’ibijyanye no kurwanya imirire mibi ndetse no kugwingira kw'abana. Mu bindi yemeye ko bikeneye gushyirwamo ingufu ni ukonoza imitangire ya serivisi no gukorera abazitanga ibyatuma bishimira akazi kabo mu gihe ngo n'ubusanzwe bakiri bake ugereranyije n'abakenewe.
Mu mwanya w'ibibazo n'ibitekerezo, intumwa za rubanda zasabye ko ahakemurwa ikibazo cy'abaganga barararikira amavuriro yigenga kimwe n'abishyurirwa kwiga hanze bagahitamo kwigumirayo.
Minisitre w'intebe yatangaje ko kimwe mu byafasha abaganga kwishimira gukomeza gukorera Leta ari uguhabwa icyubahiro bakwiye. Guverinoma yishimira ubwiyongere bw'ibikorwa remezo by' ubuzima ariko ikagaragaza ko umubare w'ababavura ukiri hasi y'uteganywa ku rwego mpuzamahanga.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru