Yanditswe Dec, 01 2017 22:56 PM | 4,063 Views
Minisitiri w'intebe Dr Edouard NGIRENTE avuga ko kugira ngo intego yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi igerweho, hakwiye kuzibwa icyuho kikigaragara mu byerekeranye n'ubumenyi n'ubumenyingiro bukenewe mu kuzamura ubukungu bw'igihugu. Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu, ubwo yagezaga ku nteko ishinga amategeko gahunda ya guverinoma ku bijyanye n'uruhare rw'uburezi mu kubaka igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Kugeza ubu, mu Rwanda abafite ubumenyi bujyanye n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo ni 61%. Guverinoma ikaba yarihaye intego ko abarangije amashuri abanza, 60% bajya muri TVET naho 40% bakajya mu mashuri asanzwe. Muri aba 40%, ngo intego ni uko 80% baziga imibare, science n'ikoranabuhanga. Mu myaka 7 iri imbere kandi, hazahangwa imirimo igera kuri miliyoni 1 n’igice.
Minisitiri w’intebe yavuze ko integanyanyigisho ishingiye
ku bushobozi bw'umunyeshuri, izagira uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi.Kuva mu mwaka wa 2011 kugera
mu wa 2016, umubare w'abana b'inshuke bajya mu ishuri wavuye kuri 11,6% ugera
kuri 24%. Mu mashuri abanza n'ayisumbuye, byavuye kuri 96% bigera kuri 98%.
Abiga amashuri y'imyuga bavuye ku bihumbi 67,919 bagera ku 93,158, kandi
n'amashuri abyigisha yarazamutse. Umubare w'abarimu babyize nawo wavuye kuri
63.4% ugera kuri 69.2%. Ngo hanatangiye kandi integanyanyigisho igamije
kuzamura ireme ry'uburezi.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru