AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Ministre w'intebe Ngirente yasabye abantu gutanga imisoro kuko byubaka igihugu

Yanditswe Oct, 13 2017 20:50 PM | 5,298 Views



Minisitiri w'intebe Dr Edouard Ngirente arasaba abanyarwanda kurushaho kuzirikana akamaro k’imisoro mu iterambere ry’igihugu, akangurira abadatanga imisoro neza guhindura imyumvire.

Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatanu mu muhango wo kwizihiza umunsi wahariwe Abasora wizihizwaga ku nshuro ya 15. Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu, ndetse n'umubare munini w'abikorera bishimiraga uruhare rwabo mu kubaka igihugu biciye mu misoro batanga.

Minisitiri w'intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko perezida wa Repubulika Paul Kagame ashimira abantu bose batanga umusoro, bakawutanga neza kandi bakawutangira igihe, ndetse anibutsa abanyarwanda bose ko imisoro ifite uruhare rukomeye mu rugamba rwo kwigira no gukomeza kubaka u Rwanda.

Minisitiri w'intebe Ngirente yasobanuye ko kwizihiza umunsi w'abasora ari umwanya wo kurushaho kuzirikana akamaro k’imisoro mu iterambere rirambye ry’igihugu. Yasabye abadasora neza guhindura imyumvire. Yagize ati, ''Turashimira abamaze guhabwa ibihembo, ababiherewe mu ntero zose z'igihugu muri iyi minsi ndetse n'abandi batahembwe ariko bitabira gusora uko bikwiye mwarakoze kandi ntimuzasubire inyuma. Tuributsa kandi abadatanga neza imisoro n'abatayitanga burundu guhindura imyumvire bakumva ko gutanga imisoro ari inshingano ya buri wese kandi ko bibagirira akamaro ubwabo ndetse n'igihugu cyababyaye muri rusange, dukwiye kumenya ko nta gihugu na kimwe gishobora gutera imbere abagituye batabigizemo uruhare.''

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imisoro n'Amahoro kigaragaza ko mu mwaka wa 2016-2017 hakusanyijwe imisoro ingana na miliyari 1 102.88 z'amafaranga y'u Rwanda, mu gihe intego yari yihawe yari miliyari 1094.3 z'amafaranga bivuze ko ku ntego yari yihawe harenzeho miliyari 8.6 z'amafaranga y'u Rwanda.

Komiseri mukuru w'iki kigo Richard Tusabe asobanura ko ibi byagezweho bitewe n'imyumvire y'abasora yazamutse ndetse ko gahunda zitandukanye zirimo gukoresha ikoranabuhanga zagize uruhare rukomeye mu kwesa uyu muhigo.

Umuyobozi mukuru w'urugaga rw'Abikorera mu Rwanda, Benjamin Gasamagera avuga ko nk'abikorera bashima gahunda zitandukanye Leta yashyizeho zibafasha kurushaho kwiteza imbere, bituma n'uruhare rwabo mu gutanga umusanzu wubaka igihugu wiyongera.

Mu mwaka wa 2016/17 imisoro yakusanyijwe yari igize 56.4% by'ingengo y'imari ingana na miliyari 1 954.2 z'amafaranga y'u Rwanda, mu gihe uyu mwaka wa 2017/18 RRA iteganya gukusanya umusoro ungana na  miliyari 1 200.3 uzagira uruhare rungana na 66% by'ingengo y'imari yose ingana na miliyari 2 094.9frw

Ikigo cy'imisoro n'amahoro kinagaragaza ko imisoro yo ku rwego rw'akarere yakusanyijwe muri 2016/17 ingana na miliyari 47.9 mu mafaranga y'u Rwanda, ikaba yariyongereye ku kigero kingana na 18.6% ugereranyije na 2015/16.

Kuri iyi nshuro umunsi wahariwe Abasora ufite insanganyamatsiko igira iti "Umusoro wanjye Iterambere ryanjye Agaciro kanjye"



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama