Yanditswe Apr, 30 2017 00:30 AM | 3,491 Views
Minisitiri
w'Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn, Madame we Roman Tesfaye hamwe
n'itsinda ryari ribaherekeje basoje uruzinduko rw'iminsi itatu rw'akazi
bagiriraga mu Rwanda. Ni uruzinduko rusize ibihugu byombi bishimangiye umubano
mu nzego zitandukanye.
Ku kibuga
mpuzamahanga cy'indege cya Kigali i Kanombe, minisitiri w'Intebe wa Ethiopia na
Madam we ndetse n'itsinda bari kumwe, bari baherekejwe na Perezida wa
Repubulika Paul Kagame, Madam we Jeannette Kagame n'abandi bayobozi mu nzego
nkuru z'igihugu.
Mu ruzinduko rwabo, Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn yagarutse ku mubano w'ibihugu byombi avuga ko hari byinshi u Rwanda na Ethiopia bahuriyeho birimo no kuzamura iterambere ry'umuturage,''Hari inyandiko nasomye zivuga ko Ethiopia n'u Rwanda ari bimwe mu bihugu bicye bihagaze neza ku bijyanye n'intego z'ikinyagihumbi, ibihugu byombi byakorana, byahahirana. Nubwo twatangiriye hasi, inzego zacu z'abikorera zitishoboye kubera amateka yacu, ubu zitangiye kuzamuka ndetse no kwigira mu bushobozi, hagiye kubaho gukorana, Ethiopia Airlines na Rwandair bagiranye amasezerano meza y'ubufatanye, bagiye gukorana bya hafi, ni urwego dutangiriyeho kandi ruratanga ikizere cy'imikoranire y'ibihugu byombi"
Perezida w'u Rwanda Paul Kagame nawe yagaragaje u Rwanda rutazacogora kugirana umubano n'ibindi bihugu mu gihe cyose byagirira Abanyarwanda akamaro,"Afurika itangiye kumva icyo bisaba kugira ngo ubukungu buzamuke, yaba ari ibijyanye n'imiyoborere, ndetse n'imirongo migari yo guhangana n'ibibazo, ibyo bigakenera amahoro kugirango ubashe gukora ibyo ukora, kandi turakorera hamwe kugira ngo tubashe kugera kuri ibyo bisabwa bityo ubukungu burusheho gutera imbere kandi mu nyungu z'abaturage bacu, iyo ushyize abaturage imbere nibwo buryo bwiza bwo kugera kuri byinshi"
Mu minsi itatu yari amaze mu Rwanda, Minisitiri w'intebe wa Ethiopia yasuye ibikorwa by'iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza mu Burasirazuba no mu Majyaruguru y'igihugu.
Madam we, Roman Tesfaye nawe yasuye ibikorwa bigamije guteza imbere abagore mu Burasirazuba bw'u Rwanda, anasura Ikigo cya Isange One Stop Center gifasha abahuye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa mu ngo.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru