Yanditswe Feb, 04 2017 19:24 PM | 1,897 Views
Ministre w’ububanyi n’amahanga Madam Louise Mushikiwabo yagiriye uruzinduko rw’akazi I Cotonou muri Benin, mu rwego rwo gukomeza gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Benin
Muri uru ruzinduko Ministre Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na perezida wa Benin Patrice Talon, byibanze ku kureba aho buri gihugu kigeze gishyira mu bikorwa amasezerano y’ubuhahirane n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi yasinyiwe I Kigali mu kwezi kwa 9 k’umwaka ushize, ubwo Perezida Patrice Talon yasuraga u Rwanda. Icyo gihe umukurun w'igihugu cya Benin yashimiye gahunda ya leta y'u Rwanda yo kwigira ndetse no korohereza abanyafurika kwinjira mu Rwanda.
Akimara kugera mu gihugu cye Perezida Patrice talon nawe yahise atangaza gahunda yo koroshya urujya n'uruza ku banyafurika bifuza kwinjira muri Benin
Ibi kandi byanakurikiranye nuko sosiyete y'indege y'u rwanda, Rwandair itangiza ku mugaragaro ingendo hagati ya Cotonou ariwo murwa mukuru wa Benin na Kigali.
Mu kiganiro Minisitiri Louise Mushikiwabo yagiranye na Television y'igihugu cya Benin yavuze uru ruzinduko rugamije gutsura kandi imikoranire hagati y'ibihugu byombi.
Muri uru ruzinduko kandi Ministre Mushikiwabo yagiranye
ibiganiro na mugenzi we wa Benin Aurélien
AGBENONCI byibanze ku
gusangira ubunararibonye mu by’inganda z’imyenda, imiturire mu mijyi, ingendo
z’indege, n’ibindi.
Benin ni igihugu gikungahaye ku ipamba kuko ryihariye 40% by’amafranga yinjira muri icyo gihugu avuye mu byoherezwa hanze.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru