Yanditswe Dec, 07 2017 22:50 PM | 4,960 Views
Perezida
wa Repubulika Paul Kagame ari Sharm-El-Sheikh mu Misiri aho yitabiriye ihuriro
ry'ubucuruzi ku rwego rwa Afurika ribaye ku nshuro ya kabiri, harebwa uburyo
ubucuruzi kuri uyu mugabane bwatezwa imbere.
Iyi nama yatumiwemo bamwe muri ba rwiyemezamirimo bakiri bato ariko batanga icyizere ku mugabane wa Afurika, abashoramari, n’abafatanyabikorwa babafasha kwagura ibyo bakora.
Perezida Kagame yanitabiriye ikiganiro n'urubyiruko
rwiteje imbere, aho yagaragaje ko umugabane wa Afrika ukize ku mutungo kamere,
ariko ko agaciro k'abaturage bawo ariko gakomeye cyane kuko karuta petrole
n'indi mitungo kamere kuri uyu mugabane.
Yavuze ko icy'ingenzi atari kubara umubare w'abantu, ahubwo igikenewe ari ukwita ku mpano zabo ndetse no gushyiraho uburyo bwose bushoboka butuma bagaragaza ubushobozi bifitemo.
Iki kiganiro gihuza ba rwiyemezamirimo biteje imbere bakiri bato, cyanitabiriwe na Perezida wa Minisiri Abdel Fattah, umunyemari Tony Elumelu. Perezida Kagame na Tony Elumelu batoranyijwe kubera kudahwema gukorera ubuvugizi urubyiruko no gushyiraho urubuga rufasha urubyiruko ku mugabane wa Afurika.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru