Yanditswe Oct, 25 2016 12:11 PM | 2,104 Views
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri perezida wa republika Paul Kagame uri mu ruzinduko Maputo muri Mozambique, yunamiye intwari z'iki gihugu zishyinguye mu rubuga rwa Mozambique's Heroes Square.
Nyuma
yatanze ikiganiro cyitabiriwe n'impuguke,abashakashatsi n'abanyeshuli ba za
kaminuza n'abashoramari.
Perezida Kagame yavugaga ku ruhare rw'abikorera mu iterambere ry'u Rwanda. Yagaragaje ko buri wese ku giti cye arebwa n'imibereho myiza ye, atiriwe ategereza uruhare rw'abanyamahanga n'abaterankunga.
Yagarutse kandi ku mitangirwe ya service no gukorera mu mucyo, aho yasobanuye ko abayobozi bagomba gukorera abaturage aho gukora ibinyuranye n'ibyo.
Perezida Kagame yanagarutse ku buryo abanyarwanda bihaye gahunda yo kunga ubumwe ndetse n'uko rwize kwishakira ibisubizo binyuze mu biganiro n'ubwumvikane.
Yasobanuye ko Abanyarwanda bamaze guhangana n'ingana n'ingaruka za Jenoside, bafashe izindi ntego zasaga n'izidashoboka ariko ziza kugerwaho. Urugero yatanze ni uko mu myaka itagera ku 10 inkiko Gacaca zaburanishije miliyoni 2 z'imanza ubusanzwe zari kuburanishwa mu myaka 100 mu nkiko zisanzwe.
Yavuze ko ubwiyunge bwasabaga ko habaho gutanga ubutabera, kuko abanyarwanda bagombaga kongera kubana.
Yabwiye abari muri iki kiganiro ko habayeho gukangurira abanyarwanda bose kugira uruhare mu kubaka umuryango nyarwanda mushya utandukanye n'uwa kera.
Perezida Kagame yatangaje ko ibi byemezo byose abanyarwanda babikoraga hari bamwe mu baterankunga n'abafatanyabikorwa n'u Rwanda batari babyishimiye cyangwa ngo babishyigikire.
Yanavuze ko ibyakorwaga byose habagaho kwibaza niba bizunga abanyarwanda cg bizarushaho kubatanya.
Yagize ati twagenaga ibizakorwa dushingiye ku byo dukeneye n'inyungu z'abanyarwanda akaba ari byo twibandaho.
Yemeje ko kwari ukwiyemeza guhangana n'ingaruka byagira uko iminsi yagombaga kugenda iza.
Yavuze ko uburyo Jenoside yari yasenye u Rwanda hari benshi batumvaga uko rwazongera kuba igihugu abantu bakongera kubamo, ari naho yavuze ko u Rwanda na Mozambique, ari ibihugu bisangiye kwiyemeza hagamijwe kubaka igihugu kigenga kandi gifite iterambere ry'abaturage rizanaramba.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru