Yanditswe Aug, 28 2018 22:23 PM | 43,632 Views
Mu rwanda hagiye gushyirwaho
uburyo bwo kwandikira abana kwa muganga, ku buryo umubyeyi ahita ahabwa
n'inyandiko y'ivuka. Ibi bikazafasha kubona umubare w'abana bavuka bityo
igenamigambi rigende neza, bikemure n’ikibazo cy'abatinda kwandikisha abana
bavutse.
Itegeko rigenga abantu n'umuryango ritegenya ko umwana yandikwa mu minsi 30 avutse. Gusa hari ababyeyi barenza iki gihe bitewe n'impamvu zinyuranye zirimo uburwayi cyangwa izindi gahunda z'ubuzima. Ababyeyi bemeza ko abana bandikiwe kwa muganga byabafasha, umwe mu babyeyi yagize ati, "Iyo ababyeyi akenshi batinze kwandikisha umwana, nta n'ibyangombwa akenshi baba bafite. Uba usanga byaratakaye, kubona rero umwirondoro nyawo w'umwana aje kwandikisha bikagorana, ku buryo usanga hari n'ababyeyi baba batibuka amatariki abana bavukiyeho."
Ubusanzwe, itegeko rigenga
abantu n'umuryango mu ngingo yaryo ya 65, riteganya ko umwanditsi
w'irangamimerere ari umukozi w'urwego rw'imitegekere y'ibanze ndetse
n'uhagarariye u Rwanda mu mahanga. Kugira ngo umwana yandikirwe kwa muganga,
ngo bikazasaba ko iri tegeko rivugururwa, hakongerwamo ko umwanditsi
w'irangamimerere ashobora kuba mu kigo cy'ubuvuzi.
Harerimana Marguerite, umuyobozi w'ishami ry'irangamimerere n'iyandikwa ry'abaturage mu kigo gishinzwe indangamuntu yemeza ko harimo gutegurwa uburyo bw’ikoranabuhanga buzaba bufite amakuru yose akenewe, kandi yifashishwa n'inzego zinyuranye. Ati, "Ni igitabo cy'irangamimerere gikoranye ubuhanga, kibumbiye hamwe amakuru y'irangamimerere, n'ibarurishamibare riyishingiyeho. Umukozi ubifitiye ububasha wo mu kigo cy'ubuzima namara kumwandika akohereza ayo makuru, ayo makuru azahita yakirwa n'umwanditsi w'irangamimerere, ufite ibiro kwa muganga. Namara kubona ayo makuru ayemeze, ndetse asohore inyandiko y'ivuka, amakuru akomeze ku rwego rw'igihugu, n'izindi nzego zose zishinzwe ibarurishamibare."
Kugira ngo ibi bizorohe ababyeyi bagomba kuzajya bategura mbere izina ry’umwana, umubyeyi yajya kubyara akitwaza indangamuntu, kugira ngo amakuru akenewe aboneke.Iyi systeme ikazajya iha umwana inimero imuranga ubuzima bwe bwose.
Mu bukangurambaga bwo kwandika abana bacikanywe, kuva ku wa 31 Nyakanga kugera ku wa 13 Kanama muri uyu mwaka handitswe abana ibihumbi 78.120 barimo abakobwa ibihumbi 38.249 n'abahungu ibihumbi 37.157.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
2 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru