AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko,hazacibwa imanza 27

Yanditswe Feb, 06 2017 12:21 PM | 1,988 Views



Mu Rwanda kuri uyu wa mbere hatangijwe icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko, kizasozwa kuwa gatanu. Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru mu rwego rwo gutangiza iki cyumweru ku mugaragaro, perezida w'urukiko rw'ikirenga prof. Sam Rugege yavuze ko kizarangwa no guca imanza 27 z'abaregwa ruswa. Kandi mbere y'iburanisha, abacamanza bazajya batanga ibiganiro ku baburanyi.

Muri iki kiganiro n'abanyamakuru hagarajwe ko kuva muri Gashyantare 2016 kugeza uyu mwaka haciwe imanza za ruswa 324. Perezida w'urukiko rw'ikirenga yavuze kandi ko imibare y'igihembwe gishize igaragaza ko ibirego bya ruswa byatanzwe byari ibirimo hagati ya frw 3000 na 5000, ahanini abaza ku isonga bagaragayeho icyo cyaha cya ruswa ari abashoferi n'aba motards.

Perezida w'urukiko rw'ikirenga prof Sam Rugege akaba asaba abakora mu nzego zose z'ubutabera gufatanyiriza hamwe mu kurwanya ruswa kuko ari ikibazo kibangamiye imikorere iboneye mu gutanga ubutabera ku baturage.

Muri iki cyumweru ku wa kabiri no kuwa kane hazaba ibiganiro nyunguranabitekerezo n'inzego z'ubutabera n'ibiganiro kuri radio na televisions bizajya bitangwa n'abaperezida b'inkiko hirya no hino mu gihugu.

Iki cyumweru cyo kurwanya ruswa cyahawe insanganyamatsiko igira iti: uburenganzira ntibugurwa, dufatanye guca ruswa. Kikazasozwa n'urugendo rwo kurwanya ruswa ruzava ku rukiko rw'ikirenga rugere kuri stade ntoya y'i remera kuwa gatanu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage