Yanditswe Aug, 25 2016 10:29 AM | 2,174 Views
Umuyobozi w’Ishami
rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda, CP George
Rumanzi, yagaragaje uko imibare y’impanuka zo mu muhanda yifashe mu mezi 14
ashize ku modoka zitwara abagenzi aho zahitanye abantu 91.
Yavuze ko kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2015 kugera muri Kanama 2016, habayeho impanuka 245 z’imodoka zitwara abagenzi, aho zaguyemo abantu 91 mu gihe abandi 408 bakomeretse ku buryo bukomeye.
Imodoka zitwara abagenzi zirimo Bisi nini 11, izo mu bwoko bwa Coaster 128 ndetse n’izindi za minibisi 106 nizo zakoze izo mpanuka.
Ibi byagaragajwe mu nama yahuje ejo polisi n’abahagarariye amasosiyete atwara abagenzi ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, ikaba yari yanitabiriwe na bamwe muri ba ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, yibukije abahagarariye amasosiyete atwara abagenzi guhora buri gihe bagenzura imikorere y’imodoka zabo nka bumwe mu buryo bwo gukumira impanuka.
Umuyobozi wa RFTC, Ludoviko Twahirwa, yavuze ko bagiye guhagurukira ikibazo cy'impanuka kigakemuka burundu.
Muri iyi nama hemejwe ko mu kwezi kumwe mu modoka zitwara abagenzi hazakomeza gushyirwamo utwuma dupima umuvuduko w’imodoka; abatwara abagenzi bagahabwa amakarita y’akazi ndetse bakanamenyekana imyirondoro yabo ishyirwa ahabugenewe.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru