Yanditswe Aug, 19 2016 15:47 PM | 2,730 Views
Abatuye umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga ntibagira umuriro w'amashanyarazi nyamara urugomero rw'amashanyarazi rwa Nyabarongo ruba muri Ibyo bice. Ubuyobozi bw'akarere ka Muhanga busanga ikibazo kizakemuka ari uko icyiciro cya kabiri cyo kubaka urugomero rwa Nyabarongo cyarangiye.
Muri uyu murenge biragoye kugira igiti cy'amashanyarazi wahasanga, ndetse aka gace kazwi nka Ndiza karangwa n'imisozi miremire. Abahatuye ntibatinya kuvuga ko bari mu bwigunge cyane cyane bwo kutagira amashanyarazi nyamara muri ako karere hari urugomero rw'amashanyarazi ku mugezi wa Nyabarongo uyu murenge ukoraho.
Ku rundi ruhande ariko imwe mu mirenge igize aka karere yagiye ibona uburyo bwo kugezwaho amashanyarazi aturutse ku mirasire y'izuba kugirango bave mu icuraburindi. Bamwe mu batanga service zigeza bene ayo mashanyarazi ku baturage bavuga ko n'ubwo ubu buryo budashobora kurangiza ikibazo burundu ngo bufasha abaturage batarabona amashanyarazi.
“Urebye ibimaze kugerwaho bitangiye guhindura ubuzima bw'abaturage baciriritse bo mu cyaro: mu rwego rwo kurenga akatadowa, gukoresha ibicanwa bitari inkwi no kubungabunga ibidukikije kandi bitangiye gutanga icyizere.” Elie Nsabimana, ushinzwe ishoramari mu buhinzi/SNV-Rwanda
Umuyobozi w'akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice asezeranya abatuye mu mirenge ine itarabona amashanyarazi muri aka karere ko ikibazo kizakemurwa n'uko urugomero rwa Nyabarongo ya kabiri rwuzuye: “Hari Nyabarongo ya kabiri tuyitezeho byinshi kugira ngo iriya mirenge yo mu misozi miremire ya Ndiza izabone amashanyarazi. Mu gihe rero ataraboneka niyo mpamvu dukoresha ubundi buryo kugira ngo babone energy zo kuba bareba TV cyangwa bumve radio, mu buryo burambye rero hari imishinga migari izafasha kiriya gice cyo mu Ndiza.”
Mu mirenge 12 igize akarere ka Muhanga, muri yo ine gusa niyo igize umugi wa Muhanga mu gihe indi umunani iherereye mu cyaro ari nayo bigaragara ko ikeneye kwitabwaho byihariye kugira ngo izamuke kuko imyinshi cyane cyane nk'iyo mu gace ka Ndiza iri mu bwigunge.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru