AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Murambi: Barasabwa kwita ku mibiri ihashyinguye kugira ngo itazangirika

Yanditswe Aug, 23 2016 16:24 PM | 1,567 Views



Inzobere zo muri kaminuza ya Hambourg mu Budage zakoze ubushakashatsi kuri imwe mu mibiri ishyinguye mu rwibutso rwa Murambi zisanga kubika neza imibiri y'abazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ishyinguye mu nzibutso, ari kimwe mu bifasha kubika amateka y'ibyabaye kugirango atazasibangana. Ibi ni bimwe mu byatumye, banagaragaza ko ititaweho neza mu minsi iri imbere iyi mibiri yakwangirika cyane.

Ubushakashatsi bwakozwe n'aba bahanga bwagaragaje ko imibiri 21 iharuhukiye ishobora kwangirika bitewe n'uburyo ibitswe. Iyi mibiri yakuwe mu yindi 800 iri ahantu abantu bashobora kugera bakayirebesha amaso.

Dr Jean Damascene Gasanabo, umuyobozi mukuru w'ikigo cy'ubushakashatsi n'ububikoshakiro muri komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside avuga ko iyi mibiri iramutse yangiritse igihugu cyaba gitakaje ibimenyetso by'amateka.

Prof Dr Klaus Puschel umuyobozi w'ishuri ryigisha ibijyanye n'ubuvuzi bushingiye ku mategeko (legal medicine) muri kaminuza ya Hambourg mu Budage avuga ko kugeza ubu abantu bakibasha kumenya ibyabaye mu Budage mu myaka myinshi ishize, kubera ibimenyetso n'amateka bitasibanganye. Asanga u Rwanda narwo rukwiye kureba icyo Rwakora ngo amateka yabaye mu gihugu adasibangana.

Yagize ati: “Nk’uko buri wese yabibona, ni byiza kugira ahantu ho gushyira ibimenyetso by'amateka. bikabafasha kwereka abana ibyabaye. nk'urugero mu budage mu myaka isaga 72 yose mu ntambara y'isi ya nyuma, hishwe miliyoni nyinshi z'abantu. Abo dukwiye kubibuka niyo mpamvu dukeneye ahantu ho kubibukira. Ni nayo mpamvu namwe mukwiye kubika imibiri nk'urwibutso, cyane nk'aha i Murambi n’ubwo bizafata igihe n'amafaranga kugirango byose bigerweho.”

Dr Steven Rulisa, umwalimu ukuriye ishuri ry'ubuvuzi muri kaminuza y' u Rwanda, risanzwe rinafitanye ubufatanye mu by'ubuvuzi n'iri shuri ryo mu budage, avuga ko bashyize imbaraga cyane mu kuzamura ubumenyi mu kurinda ibimenyetso byafasha gutahura ibyaha.

Hagendewe kuri ubu bushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Hambourg komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside irateganya kuzagirana ibiganiro n'abashakashatsi bayo kugira ngo barebe icyakorwa ngo iyi mibiri ishobora kwangirika ibikwe neza mu buryo burambye.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage