Yanditswe Aug, 23 2016 16:24 PM | 1,567 Views
Inzobere zo muri kaminuza ya Hambourg mu Budage zakoze ubushakashatsi kuri imwe mu mibiri ishyinguye mu rwibutso rwa Murambi zisanga kubika neza imibiri y'abazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ishyinguye mu nzibutso, ari kimwe mu bifasha kubika amateka y'ibyabaye kugirango atazasibangana. Ibi ni bimwe mu byatumye, banagaragaza ko ititaweho neza mu minsi iri imbere iyi mibiri yakwangirika cyane.
Ubushakashatsi bwakozwe n'aba bahanga bwagaragaje ko imibiri 21 iharuhukiye ishobora kwangirika bitewe n'uburyo ibitswe. Iyi mibiri yakuwe mu yindi 800 iri ahantu abantu bashobora kugera bakayirebesha amaso.
Dr Jean Damascene Gasanabo, umuyobozi mukuru w'ikigo cy'ubushakashatsi n'ububikoshakiro muri komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside avuga ko iyi mibiri iramutse yangiritse igihugu cyaba gitakaje ibimenyetso by'amateka.
Prof Dr Klaus Puschel umuyobozi w'ishuri ryigisha ibijyanye n'ubuvuzi bushingiye ku mategeko (legal medicine) muri kaminuza ya Hambourg mu Budage avuga ko kugeza ubu abantu bakibasha kumenya ibyabaye mu Budage mu myaka myinshi ishize, kubera ibimenyetso n'amateka bitasibanganye. Asanga u Rwanda narwo rukwiye kureba icyo Rwakora ngo amateka yabaye mu gihugu adasibangana.
Yagize ati: “Nk’uko buri wese yabibona, ni byiza kugira ahantu ho gushyira ibimenyetso by'amateka. bikabafasha kwereka abana ibyabaye. nk'urugero mu budage mu myaka isaga 72 yose mu ntambara y'isi ya nyuma, hishwe miliyoni nyinshi z'abantu. Abo dukwiye kubibuka niyo mpamvu dukeneye ahantu ho kubibukira. Ni nayo mpamvu namwe mukwiye kubika imibiri nk'urwibutso, cyane nk'aha i Murambi n’ubwo bizafata igihe n'amafaranga kugirango byose bigerweho.”
Dr Steven Rulisa, umwalimu ukuriye ishuri ry'ubuvuzi muri kaminuza y' u Rwanda, risanzwe rinafitanye ubufatanye mu by'ubuvuzi n'iri shuri ryo mu budage, avuga ko bashyize imbaraga cyane mu kuzamura ubumenyi mu kurinda ibimenyetso byafasha gutahura ibyaha.
Hagendewe kuri ubu bushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Hambourg komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside irateganya kuzagirana ibiganiro n'abashakashatsi bayo kugira ngo barebe icyakorwa ngo iyi mibiri ishobora kwangirika ibikwe neza mu buryo burambye.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru