Yanditswe Dec, 29 2016 12:20 PM | 1,533 Views
Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda Mgr Sibomana Jean aratangaza ko igihe kigeze ngo ivugabutumwa ryose ribe irikemura ibibazo kandi rirangwe n’ibikorwa bizamura abatishoboye.
Ibyo yabitangarije I Musanze kuri uyu wa gatatu mu gikorwa cyo koroza impfubyi n’abapfakazi inka 60 no gushyikiriza abatishoboye ubwisungane mu kwivuza.
Ibyo bikorwa bifite agaciro ka millions 14, ababigenewe baremeza ko bagiye guhindura ubuzima.
Ni mu gihe abahawe inka mu gihe gishize bo bishimira ko bagiye gusoza umwaka banywa amata.
Abatangabuhamya ku byiza Gahunda ya Girinka munyarwanda kugeza ubu bagaragaza ko ari inkingi ya mwamba y’ubuzima bw’aborojwe kuva yatangizwa n’umukuru w’igihugu Paul Kagame. Abenshi mu bazihawe barimo imiryango ikennye, impfubyi n’abapfakazi n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bari barigeze gutunga inka zikaribwa n’Interahamwe.
Mu gushyigikira iyo gahunda Itorero ADEPR mu Rwanda ryateguye igikorwa nk’icyo cyo koroza impfubyi n’abapfakazi b’abahoze ari abavugabutumwa baryo bakitaba Imana ndetse n’abavugabutumwa bageze mu zabukuru mu rwego rwo kubashajisha neza.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru