AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Musanze: Uruyuki rwivuganye umunyapakistani

Yanditswe Apr, 14 2016 17:37 PM | 14,372 Views



Mu yandi makuru adasanzwe, mu karere ka Musanze haravugwa urupfu rutunguranye rw'umunyapakistani Ali Saruwally, uzwi cyane ku izina rya ‘Mwarabu’ mu Mujyi wa Musanze akaba anahafite farumasi wapfuye amaze kudwingwa inzuki ebyiri.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu ma saa saba yo kuri uyu wa Gatatu ubwo abaturage bari bakubutse mu biganiro bisoza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi.

Abaturanyi b'uyu mugabo babwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe, ngo ubwo we n’umukozi we umukorera mu rugo bari barimo gukora isuku mu ndabo zo mu rugo, inzuki ebyiri zavuye mu ‘gatiba’ afite mu gipangu cye ziramudwinga nuko nyuma yo kumukuramo imbori ahita yitaba Imana.

IP Gasasira Innocent, umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yemeje amakuru y’urupfu rwa Ali Saruwally ariko ngo hakenewe ikizamini cyo kuwa muganga ngo hamenyekane icyamuhitanye kuko bikiri mu rujijo.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama