Yanditswe Apr, 06 2017 16:00 PM | 4,882 Views
Mu gihe bamwe mu bagize amakoperative ahinga kawa basanga hakwiye amahugurwa ahagije mu micungire y'amakoperative yabo, kandi igiciro cya kawa kikiyongera kuko imirimo yo kwita kuri icyo gihingwa ivunanye.
Ubuyobozi bw'ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi NAEB buratangaza ko bigiye kwita ku mikorere y'amakoperative y'abahinzi ba kawa kugira ngo barusheho kuzamura umusaruro n'agaciro ku masoko mpuzamahanga.
Ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi NAEB ku nkunga y'ikigega mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry'ubuhinzi IFAD hamwe n'abahinzi ba kawa barimo gusuzumira ibyagezweho mu cyiciro cya mbere cy'umushinga ugamije gufasha inganda za kawa ngo zirusheho gukora neza no kongera umusaruro(Turn Around Programme for Coffee), maze hatangizwe icyiciro cya 2, kizibanda ku guteza imbere inganda za kawa,
Mu Mwaka ushinze u Rwanda rwohereje hanze ikawa ingana na toni 20.000, ariko NAEB yihaye intego y'uko muri uyu mwaka umusaruro woherezwa hanze uziyongera ukagera ku 22.000.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru