Yanditswe Jan, 03 2017 11:45 AM | 1,805 Views
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, NISR, kimaze gutangaza ko mu gihembwe cya gatatu cya 2016, umusaruro mbumbe w’u Rwanda uri kuri miliyari 1,662 z'amafaranga y'u Rwanda uvuye kuri miliyari 1,506 wariho mu gihembwe nk'iki cy'umwaka wa 2015. Ibi bivuze ko habayeho izamuka rya 5.2% ugereranyije n'umwaka wa 2015.
Imibare yerekana ko muri iki gihembwe urwego rwa serivisi rwakomeje kuza imbere mu izamuka ry’umusaruro mbumbe w'igihugu, aho rufite 48%, ubuhinzi 33% mu gihe urwego rw'inganda rwo rufite 13%.
Ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga byagabanutseho 13% ahanini bitewe n’ikawa yagabanutseho 14% n’icyayi kigabanukaho 23%. Inganda zo ahanini zatejwe imbere n’ubwubatsi bwazamutseho 12%.
Ubucuruzi bwo kuranguza n’ubw’ikintu kimwe kimwe bwazamutseho 9%, amahoteli na resitora bizamukaho 6%, serivisi za Leta zihabwa abaturage zizamukaho 19%, naho itumanaho no gutanga amakuru bigabanukaho 2%.
Ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare kigaragaza ko muri rusange muri ibi bihembwe bitatu bishize by'umwaka wa 2016, umusaruro mbumbe w'igihugu wazamutse ku gipimo cya 6%.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru