AGEZWEHO

  • Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi – Soma inkuru...
  • Rusizi: Minisitiri Ngabitsinze yaburiye abanze kubaka ibibanza bahawe ko bashobora kubyamburwa – Soma inkuru...

NURC: Amateka y'ubuhunzi yatumye abanyarwanda bamwe bisanisha n'umuco w'amahanga

Yanditswe Oct, 28 2018 21:57 PM | 14,967 Views



Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge iravuga ko amateka y’ubuhunzi yateye bamwe mu banyarwanda ibikomere bituma bamwe muri bo bisanisha n’ibihugu bari barahungiyemo. Iyi komisiyo ikaba ivuga ko gahunda ya Ndi umunyarwanda ifasha komora ibikomere by’amateka mabi abanyarwanda banyuzemo harimo n’ay’ubuhunzi.

Agnes MUKANDOLI, ni umubyeyi w'imyaka 64 y'amavuko utuye mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali. Uyu mubyeyi avuga ko yahunganye n'umuryango we afite imyaka 6 gusa, yerekeza mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mbere yo gukomereza muri Uganda, yongera kugaruka mu rwamubyaye muri Nzeri 1994 nyuma y'urugamba rwo kwibohora rwanahagaritse jenoside yakorewe abatutsi. Uretse gucunaguzwa no kutagira uburenganzira, imyaka isaga 40 yamaze mu buhunzi Mukandoli ayifata nk'impamvu nyamukuru yadindije imibereho ye n'umuryango we.

Umushakashatsi ku mateka akaba n'umwanditsi wayo Magnus GASANA Udahemuka, agaragaza ko uretse kuburabuzwa mu bihugu babaga barahungiyemo, abanyarwanda bagiye bicwa bazira kutagira igihugu. Yagize ati, "Mubitekerezeho muri DRC mu myaka y’1963-1964 habayeho intambara zatumaga bafata abanyarwanda bakajya kubajugunya muri Lac Vert babaziza gusa ko ari abanyarwanda ari impunzi zitagira kivurira. Ababaye i Burundi barabibonye muri Ntaga na Marangara, ababaye i Bugande barabibonye igihe birukanaga abanyarwanda bakajyana muri za pariki intare zikabarya abandi bakajya kubajugunya muri za Lac Victoria, mwabonye ukuntu muri Tanzania birukana abanyarwanda inshuro zirenze imwe kandi dufite igihugu. Rero nta shya ry’ishyanga igihe cyose iyo uri impunzi ntihazabura imbarutso runaka ituma bibuka ko uri impunzi kandi ubabangamiye ukaba nka rya tungo rimara urubanza buri gihe."

Ku rundi ruhande ariko, amateka y’ubuhunzi kuri bamwe yatumye bisanisha n’ibihugu bari barahungiyemo mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Kuri Perezida wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Bishop John RUCYAHANA, ngo ibyo ni bimwe mu bikomere biterwa n’amateka y’ubuhunzi, akavuga ko biri mu bidindiza inzira y’ubumwe n’ubwiyunge. Ati, "Ntituratanga ibipimo, kubona uko bingana ntiturabishyira mu bipimo ariko tuziko bihari kandi biraterwa n’intege-nke. Ni umubabaro wo guteshwa agaciro ukirukanwa iwanyu, ukaba mu mahanga ndetse ukagera n’igihe wifuza kuba icyo utari cyo, ugashaka kwifuza kuba umunyoro, umurundi, Umugande, Umutanzania n’ibindi ukiga n’indimi zabo ndetse ukagerageza no kwiyita we ariko ntibikunde. Urumva uwo mubabaro wo kwigira icyo utari cyo ni ibikomere."

Mu musangiro w’abitabiriye ihuriro rya 11 ry’umuryango Unity Club Intwararumuri, Perezida wa repubulika Paul KAGAME yashimangiye ko isano yo gusangira igihugu, ururimi n’umuco isumba ibindi, bityo ko kwibona mu yindi ndorerwamo iyo ari yo yose byaba ari nko gutatira igihango. Ati, "Ugiye mu Rwanda gusa ukavuga ngo mwenewacu, utari mwene wanyu ni inde? Buri munyarwanda ni mwene wabo wundi! Uwavuye i Burundi aratahutse ahuye n’uwari warahungiye i Bugande bahuriye hano, uwavuye muri DRC nawe araje, uwavuye Tanzania aratahutse bahuriye iwabo, barangiza umwe akaba umugande undi akaba umurundi? Gute se? Ubwo icyo nacyo kikaba kibaye ubundi bwoko/identity. Ariko ubwo igitangaje, abo bose navuze bagiye bahungira aho bagarutse bagahurira hano buri umwe agashaka kwibonamo aho yaturutse atahuka, bamwe bahuraga ari abavandimwe ari 'brothers&sisters' umwe yaragiye i Burundi undi yaragiye i Bugande, undi ni nyirarume wundi, mwagera aha mukaba mufite different identities gute? Rero, Ndi umunyarwanda,  irangiza ibyo bibazo byose kuko biri artificial.

Ibipimo bya komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge bigaragaza ko kugeza ubu 97% batewe ishema no kwitwa abanyarwanda mu gihe abagera kuri 95% bibona mu bunyarwanda aho kwibona mu ndorerwamo z’amoko.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m