Yanditswe Nov, 05 2018 21:40 PM | 13,675 Views
Komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge iravuga ko kuba mu muryango
nyarwanda hakiri ibikomere byatewe n'amateka u Rwanda rwanyuzemo kandi hamwe na
hamwe hakaba hakigaragara ingengabitekerezo ya jenoside, biri mu bigikoma mu
nkokora inzira y'ubumwe n'ubwiyunge
Muri raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2017-2018, komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yagejeje ku nteko rusange ya Sena yahereye ku ishushusho rusange y’ubumwe n’ubwiyunge, aho igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kigeze kuri 93,9%. N’ubwo icyo gipimo gisa n’igihagaze neza Musenyeri John Rucyahana, Perezida w’iyo Komisiyo avuga ko hari ibigikoma mu nkokora inzira y’ubumwe n’ubwiyunge busesuye. Yagize ati, "Nubwo igengabitekerezo ya jenoside igabanyuka iracyakomeza kugaragara.Icya 1:hari bamwe mu bayanyarwanda bakirebera mu ndorerwamo z'amoko, harimo n'abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma. Icya gatatu turacyafite ingaruka n'ibikomere by'amateka mabi yaranze u Rwanda akanarugeza kuri jenoside yakorewe abatutsi.''
Bamwe mu basenateri bari muri iyo nteko rusange bashima intambwe yatewe ariko bagasanga hari ibikwiye kwitabwaho kurushaho kugira ngo bitazakomeza kuba inzitizi z'ubumwe n'ubwiyunge:
Mu bindi bigikoma mu nkokora inzira y’ubumwe n’ubwiyunge nk’uko
byagaragajwe n’ubushakashatsi, ni imiryango ishingiye ku madini n’amatorero,
aho muri bene iyo miryango, 36 yakoreweho ubushakashatsi, itatu ariyo yagaragayemo
amacakubiri ashingiye ku myemerere ariko abacukumbuye icyo kibazo bakaza
kuvumbura ko gishingiye ku nyungu bwite za bamwe mu bayobora ayo madini.
Haracyari kandi n'imibiri y'abazize jenoside yakorewe abatutsi itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, ndetse n'imitungo yangijwe muri jenoside itaratangirwa indishyi.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru