Yanditswe Dec, 11 2018 22:28 PM | 36,413 Views
Perezida wa Sena y'u Rwanda Bernard Makuza avuga ko gahunda ya ''Ndi Umunyarwanda'' ari urugendo rugomba guhuzwa n’inkingi z’urugamba rwo kwibohora, bishingiye ku ntekerezo ngari y’imiyoborere yubaka, yo guhuza
Abanyarwanda, aho kubaheza mu mfuruka y’ibyagizwe amoko, atari nayo.
Ibi Perezida wa Sena yabitangarije mu biganiro byabereye mu ngoro y'inteko ishinga amategeko, aho abasenateri n’abakozi ba Sena bari bari mu kiganiro cya 'Ndi Umunyarwanda' ku rwego rwa Sena, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ndi Umunyarwanda, icyomoro n’igihango.
Perezida wa Sena yakomeje agaragaza ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda ishingiye ku mahitamo y’abanyarwanda, ku mpinduramatwara mu miyoborere n’imibereho y’abanyarwanda, bishyira imbere ukuri, aho gushingira ku bidafite igisobanuro n’ireme.
Perezida wa Sena akomeza avuga ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda ari naryo shingiro ry’Amahame Remezo, Abanyarwanda bashimye gushyira mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.
Perezida wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Bishop John Rucyahana yagaragaje ko 'Ndi Umunyarwanda' ari interuro ikwiriye kuranga nyirayo cyangwa uyivuze, ikaranga isoko ye cyangwa inganzo avamo.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru