Yanditswe Jan, 21 2018 22:14 PM | 5,227 Views
Jean Philbert Nsengimana wahoze ari minisitiri
w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, yagizwe umujyanama wihariye wa Dr. Hamadoun
Touré uyobora ubunyamabanga bwa Smart Africa ifite icyicaro i Kigali.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Jean Philbert Nsengimana yashimiye Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame wamuhaye izi nshingano zo kuba umuyobozi muri uyu muryangango. Perezida wa Repubulika Paul Kagame usanzwe akuriye inama y’ubutegetsi ya Smart Africa ni we wafashe icyemezo cyo kugira Jean Philbert Nsengimana, Umujyanama wihariye wa Dr. Hamadoun Touré.
Dr Touré, uwo Nsengimana abereye Umujyanama, yahoze ayobora ikigo mpuzamahanga mu itumanaho (ITU), nyuma aza gutorerwa kuyobora ’Smart Africa’ mu nama yahuje akanama k’ubuyobozi bwa gahunda ya Smart Africa yateranye ku wa 21 Ukwakira 2015 iyobowe na Perezida Paul Kagame. Muri iki gihe ari kwiyamamariza kuyobora Mali mu matora ateganyijwe muri uyu mwaka.
Mu byo Smart Africa igamije harimo guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buzima bwa buri munsi, kwegereza abaturage ikoranabuhanga by’umwihariko interineti y’umurongo mugari, gukorera mu mucyo binyuze mu ikoranabuhanga hagamijwe iterambere rirambye.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru