AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Nsengiyumva wari warahawe igifungo cya burundu yishwe agerageza gutoroka gereza

Yanditswe Jan, 29 2018 18:57 PM | 5,354 Views



Urwego rw'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa RCS ruratangaza ko umugororwa witwa Nsengiyumva Jotham wari ufungiye muri gereza ya Nyanza, yarashwe ubwo yagerageza gutoroka mu ijoro ryo ku cyumweru.

Umuvugizi w'uru rwego, CIP Hillary Sengabo arasobanura ibyaha uyu mugororwa Nsengiyumva Jotham warashwe yari yarahamijwe kuko yari yaranakatiwe igifungo cya burundu.

Nsengiyumva Jotham warashwe agapfa ni uwo mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze. Yari afite imyaka 26 y'amavuko yatawe muri yombi ku italiki ya 19.03.2014, ari mu itsinda ry'abantu 14 bari bakurikiranyweho ibyaha birimo kwica umupolisi ndetse n'umwana warerwaga n'uwahoze ari umuyobozi w'akarere ka Musanze.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage