Yanditswe Sep, 21 2017 22:03 PM | 4,580 Views
Perezida w'Inteko ishingamategeko umutwe w'Abadepite, Hon Donatille Mukabalisa aravuga ko nta gihugu cyagera ku iterambere rirambye kitimakaje umuco w'amahoro nituze mu bagituye. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa kane ubwo u Rwanda rwifatanyaga n'Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'amahoro.
Kuri uyu munsi isi izirikana umunsi mpuzamahanga w'amahoro, urubyiruko rwahuye n'abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu bungurana ibitekerezo ku cyarushaho kuzana ituze n'amahoro mu Banyarwanda.
Perezida wa Komisiyo y'igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana avuga ko ubuyobozi bwiza u Rwanda rufite bwatumye abarutuye babasha kongera kubana mu mahoro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize ati, ''Abanyarwanda bateye intambwe igaragara kuko bashoboye kwisana no kwiyubaka. iyi ntambwe yagezweho kandi yashobotse kuko u Rwanda rwabonye ubuyobozi bwiza bufite icyerekezo n'ubufatanye bw'inzego zose.''
Urubyiruko rwagaragaje zimwe mu ngamba batangiye zigamije kwimakaza amahoro zirimo gutangiza amahuriro abafasha kungurana ibitekerezo no gusasa inzobe ku bishobora guhungabanya amahoro. Marie Jose Iradukunda, umunyeshuri muri kaminuza y'u Rwanda yagize ati, ''Dufite uruhare runini mu gusakaza amahoro cyane cyane ko ari twe dufite ibitekerezo byubaka ari twe dufite imbaraga. gukwirakwiza cyangwa kwimakaza umuco w'amahoro ni inshingano z'urubyiruko.''
Perezida w'Inteko ishingamategeko umutwe w'Abadepite, Hon Donatille Mukabalisa yasabye urubyiruko rw’u Rwanda gusigasira amahoro kuko ariyo shingiro ry'iterambere rirambye ry'Igihugu anabasaba kurangwa n'umuhate wo kwiteza imbere bagaragaza ubudasa busanzwe buranga abanyarwanda. Ati, ''Nimwiyubakemo ubushobozi n'ubumenyi bubafasha kwihangira umurimo kugira ngo mwiteze imbere mukoresha amahirwe n'uburenganzira igihugu cyabahaye harimo kwiga no guhabwa agaciro gakomeye namwe mwihe agaciro. Mwirinde kwishora mu biyobyabwenge kuko bibasenya bigasenya imiryango ndetse n'igihugu mugire uruhare mu kurwanya icuruzwa ry'abantu ryibasira cyane urubyiruko aho rukoreshwa mu bikorwa by'urukozasoni no guhungabanya amahoro n'umutekano ndetse muharanire guhindura n'ababyeyi gito ndetse na bagenzi banyu batitwara neza. mugaragaze ubudasa.''
Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro wizihijwe tariki ya 21 Nzeri 2017, ku nsanganyamatsiko igira iti “Twese hamwe duharanire amahoro twimakaza indangagaciro z’ubwubahane n’agaciro ka muntu mu muryango”.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
5 hours
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
5 hours
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru