AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Nubwo ikigero cy'ubumwe mu Rwanda gishimishije kwirara ntibikwiye kubaho

Yanditswe Sep, 23 2016 16:34 PM | 900 Views



Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) iravuga ko nubwo ubwiyunge bw'abanyarwanda bugeze kugipimo gishimishije, isanga hakwiye gushyirwamo ingufu kugirango bakemure imbogamizi zikigaragara.

Aha ni naho abagize inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite basabwe  gukoresha icyizere bafitiwe n'abaturage mukurushaho kubigisha.

Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, Umuganda rusange w’igihugu, Itorero ry’Igihugu, Ubudehe, ndetse na gahunda ya Girinka munyarwanda ni bimwe mubikorwa bikomeje kugira uruhare mukuzamura igipimo cy'ubumwe bw'abanyarwanda nyuma y'amateka mabi yaranze u Rwanda.

Gusa Umunyamabanga wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge Fideli Ndayisaba asanga kuba bamwe mu banyarwanda bacyirebera abandi mu ndorerwamo z’amoko ndetse  hari n'abagifite ingengabitekerezo ya Jenocide bikiri imbogamizi.

Aho kuri we asanga abadepite bafite uruhare runini mukurushaho kwigisha abaturage kugirango ibibazo bibangamira ubumwe bwabo bikemuke.

Perezida w'inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite ,Donatille Mukabalisa asanga ari umwanya mwiza wo kumenya ahakwiye gushirwa ingufu kugirango ibyo bibazo bikemuke burundu kandi bakaba bafite ubutumwa bumva bagomba gutanga muri gahunda bafite yo kwegera abaturage kugirango n'iyo mibare ikomeze kugenda igabanuka.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage