Yanditswe Sep, 23 2016 16:34 PM | 900 Views
Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) iravuga ko
nubwo ubwiyunge bw'abanyarwanda bugeze kugipimo gishimishije, isanga hakwiye
gushyirwamo ingufu kugirango bakemure imbogamizi zikigaragara.
Aha ni naho abagize inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite basabwe gukoresha icyizere bafitiwe n'abaturage mukurushaho kubigisha.
Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, Umuganda rusange w’igihugu, Itorero ry’Igihugu, Ubudehe, ndetse na gahunda ya Girinka munyarwanda ni bimwe mubikorwa bikomeje kugira uruhare mukuzamura igipimo cy'ubumwe bw'abanyarwanda nyuma y'amateka mabi yaranze u Rwanda.
Gusa Umunyamabanga wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge Fideli Ndayisaba asanga kuba bamwe mu banyarwanda bacyirebera abandi mu ndorerwamo z’amoko ndetse hari n'abagifite ingengabitekerezo ya Jenocide bikiri imbogamizi.
Aho kuri we asanga abadepite bafite uruhare runini mukurushaho kwigisha abaturage kugirango ibibazo bibangamira ubumwe bwabo bikemuke.
Perezida w'inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite ,Donatille Mukabalisa asanga ari umwanya mwiza wo kumenya ahakwiye gushirwa ingufu kugirango ibyo bibazo bikemuke burundu kandi bakaba bafite ubutumwa bumva bagomba gutanga muri gahunda bafite yo kwegera abaturage kugirango n'iyo mibare ikomeze kugenda igabanuka.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru