Yanditswe Apr, 08 2016 17:21 PM | 3,817 Views
Ubuyobozi bw’umuryango
IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda,
burahumuriza abarokotse Genocide bo mu karere ka Nyagatare, bubabwira ko
badakwiye kugira impungenge z’umutekano wabo kuko urinzwe neza kandi mu Rwanda
ari amahoro. Ni mu gihe mu karere ka Nyagatare hamaze gufatirwa abakoze Genocide
bagera kuri bane kuva umwaka wa 2016 watangira, aba bose bakaba barahatorokeye
nyuma yo gukatirwa n’inkiko.
Imibiri igera kuri 86 y’Abazize Genocide yakorewe
abatutsi, mu karere ka Nyagatare iruhukiye mu mva rusange zigera kuri enye kuko
aka karere nta rwibutso na rumwe kagira. Mupenzi George umuyobozi w’akarere ka
Nyagatare, yavuze ko iki kibazo kigiye gushyirwa mu bizakorwa vuba kuko ngo
ubushobozi buhari.
Nyagatare: Umuhango wo gutangiza icyunamo
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru