Yanditswe May, 23 2016 16:15 PM | 2,276 Views
Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe rwakatiye igifungo
cya Burundu y'umwihariko umugabo wo mu murenge wa Cyanika wari ukurikiranyweho
icyaha cyo gusambanya abana be. Urukiko rwamuhamije icyaha cyo gusambanya ku
ngufu abana be yibyariye, aho rwemeje ko yabikoze incuro nyinshi kugeza ubwo
abana ubwabo bagiye kubibwira abaturanyi.
Gusa ariko kuva uru rubanza rwatangira uregwa yakomeje guhakana ibi byaha, uretse kuvuga ko yararanye nabo ariko ko atabasambanyije. Gusa urukiko rugaragaza ko ibimenyetso bifatika rufite byerekana ko iki cyaha yagikoze.
Bityo uyu mugabo yahanishijwe igifungo cya burundu y'umwihariko n'ihazabu y'ibihumbi 400 by'amafranga y'u Rwanda.
Uru rubanza rwaburanishirijwe mu ruhame aho uyu mugabo yakoreye icyaha mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe, abaturage bakaba bavuga ko bagiye kurushaho kuganiriza abana no kwigisha ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere n'ububi bw'ihohoterwa rishobora kubakorerwa rishingiye ku gitsina.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
1 hour
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru