AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Nyamasheke: Abaturage babuze aho begeka umusaya kuko ibiza byabasenyeye

Yanditswe Sep, 23 2016 16:40 PM | 2,462 Views



Mu karere ka Nyamasheke, abaturage basenyewe n'ibiza baravuga ko bahangayikishijwe n'uko kugeza magingo ayay batarabona aho barambika umusaya.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko bukomerewe cyane n’ingaruka z’ibiza byatewe n’imvura yaguye hagati muri uku kwezi ikangiza ibintu byinshi.

Mu byangijwe harimo ibyumba by’amashuri 4, inzu abanyeshuri bariragamo bakanidagaduriramo mu ishuri ryisumbuye rya Gafunzo, n’amazu y’abaturage 6, ibi byose bikaba ari ibibazo kuko bariya bana badafite aho bigira, abandi badafite aho barira, bagahora bikanga indwara ziterwa n’isuku nke.

Abasenyewe amazu nabo ngo kubona aho barambika umusaya biracyabakomereye cyane, ku buryo bakeneye kugobokwa vuba.

Umuyobozi w’aka karere, Kamari Aimé Fabien, yavuze ko ibi biza byabakozeho cyane kandi yari mu mvura za mbere yari iguye, akavuga ko bishobora no kwiyongera igihe yaba nyinshi cyane.

Avuga kandi ko bahangayikishijwe no kuba abana  bamwe b'abanyeshuri bo mu mirenge ya Mahembe na Kanjongo badafite ntibafite aho bigira, abo bo mu ishuri ryisumbuye rya Gafunzo ntibafite aho barira kandi ni benshi,.

Avuga ko bagiye no kwiyambaza Minisiteri ifite kurwanya ibiza mu nshingano zayo(MIDIMAR) kuko gusana ibyangiritse bisaba amafaranga atari make kandi batari biteguye.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage