Yanditswe Sep, 23 2016 16:40 PM | 2,462 Views
Mu karere ka Nyamasheke, abaturage
basenyewe n'ibiza baravuga ko bahangayikishijwe n'uko kugeza magingo ayay
batarabona aho barambika umusaya.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko bukomerewe cyane n’ingaruka z’ibiza byatewe n’imvura yaguye hagati muri uku kwezi ikangiza ibintu byinshi.
Mu byangijwe harimo ibyumba by’amashuri 4, inzu abanyeshuri bariragamo bakanidagaduriramo mu ishuri ryisumbuye rya Gafunzo, n’amazu y’abaturage 6, ibi byose bikaba ari ibibazo kuko bariya bana badafite aho bigira, abandi badafite aho barira, bagahora bikanga indwara ziterwa n’isuku nke.
Abasenyewe amazu nabo ngo kubona aho barambika umusaya biracyabakomereye cyane, ku buryo bakeneye kugobokwa vuba.
Umuyobozi w’aka karere, Kamari Aimé Fabien, yavuze ko ibi biza byabakozeho cyane kandi yari mu mvura za mbere yari iguye, akavuga ko bishobora no kwiyongera igihe yaba nyinshi cyane.
Avuga kandi ko bahangayikishijwe no kuba abana bamwe b'abanyeshuri bo mu mirenge ya Mahembe na Kanjongo badafite ntibafite aho bigira, abo bo mu ishuri ryisumbuye rya Gafunzo ntibafite aho barira kandi ni benshi,.
Avuga ko bagiye no kwiyambaza Minisiteri ifite kurwanya ibiza mu nshingano zayo(MIDIMAR) kuko gusana ibyangiritse bisaba amafaranga atari make kandi batari biteguye.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru