Yanditswe Mar, 13 2017 11:27 AM | 3,735 Views
Mu kwezi kwa Mutarama 2017 ubwo
Perezida Paul Kagame yari mu ruzinduko mu gihugu cy’u Buhinde, ni bwo hasinywe
amasezerano atandukanye na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde arimo n’ubufatanye
no kubaka umuhanda uva mu mujyi wa Huye werekeza i Kibeho mu karere ka
Nyaruguru.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko bwashimiye Perezida Kagame uburyo adahwema gushakira igihugu ibisubizo, dore ko uyu muhanda wari usanzwe ari igitaka ku buryo ibinyabiziga byagendaga bitisanzuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bisizi Antoine, yabwiye avuga ko uyu muhanda uje ari igisubizo ku iterambere ry’Akarere ka Nyaruguru, kuko uzatuma abashoramari bagana aka karere gaherereyemo ubutaka butagatifu bwa Kibeho bukurura ba mukerarugendo benshi.Ikindi ngo nuko abaturage b’aka karere nabo bazahazamukira mu bukungu kuko hari abazahabwa akazi mu gihe uyu muhanda uzaba watangiye kubakwa.
Umuhanda Huye-Kibeho ufite uburebure bwa kilometero 67, ukaba uzatwara amafaranga angana na miliyari 70, ibikorwa byo kuwubaka bikazatangira mu kwezi Kamena 2017.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Habyalimana Protais
Turishimye cyane. IMVUGO NIYO NGIRO Mar 22, 2017