Yanditswe Apr, 02 2018 22:37 PM | 24,168 Views
Minisiteri
y’ubucuruzi n’inganda yatangaje ko mu minsi itarenze 2 iraba yamenye impamvu
igiciro cya sima ikorwa n'izindi nganda kizamuka, nyuma y'uko ikorwa n'uruganda
CIMERWA ibaye nke ku isoko.
Nyuma yo kubaza bamwe mu bagura sima ibijyanye n'izamuka ryayo, bavuga ko batunguwe n'uburyo byazamutse cyane ndetse ko bitumye batahira aho. Shimiyimana Prince agira ati, ''Nsanze ibiciro biri hejuru kuko twari dusanzwe tuyigura 8500 ariko ubu ku isoko iri kugura hafi cumi na bingahe, ibiciro biri hejuru cyane rwose bikaba bitugoye kuyibona bitumye ngenda ntayo ntwaye.''
Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda hamwe n'uruganda CIMERWA baherutse gushyira hanze itangazo rigena ibiciro ntakuka bya sima ya CIMERWA kandi ko nta mucuruzi ukwiye kubirengaho. Karangwa Cassien avuga ko bakomeje gukurikirana ikibitera. Ati, ‘’Turimo turakurikirana turebe ko inganda arizo zazamuye ibiciro nyuma yuko babonye ko iyacu yabaye nkeya ku isoko ariko turakeka ko mu minsi 2 tuzaba tumaze kubona amakuru tukamenya aho izamuka ryayo rituruka niba ari abacuruzi niba ari inganda ntago ari inganda nyarwanda icyo gihe nta control twaba tubafiteho ariko dusanze ariko nidusanga ku nganda ntacyahindutseho ari ikibazo cy’abacuruzi twaganira nabo tugagira izindi ngamba dufata kugira ngo sima ntikomeze kuzamuka cyane.’’
Gusa hari bamwe
mu bacuruzi ba sima zitari iza CIMERWA batifuje gufatwa amajwi n'amashusho, bavuze
ko bazirangura mu mahanga bigatuma zigera mu Rwanda zibahenze noneho bazamura
igiciro cyazo.
Ku birebana niya CIMERWA, itangazo rya Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda hamwe n'uruganda CIMERWA rivuga ko ibiciro bya sima ya CIMERWA ari amafaranga y'u Rwanda hagati ya 9800 n'ibihumbi 10 ku mufuka wa Premium cement mu gihe umufuka wa General purpose cement ari amafaranga hagati ya 8500 na 8700, umucuruzi utazubahiriza aya mabwiriza ngo azahanishwa amande guhera ku bihumbi 20 kugeza kuri miliyoni 2.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
1 hour
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru