AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Nyuma y’imyaka 10 zitakibarizwa mu Rwanda,inkura zagarutse

Yanditswe May, 02 2017 07:49 AM | 3,215 Views



Mu masaha y'i saa cyenda z'urukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gicurasi nibwo Inkura 10 z'umukara zageze ku kibuga mpuzamahanga cy'indege i Kanombe ziturutse muri Afurika y'Epfo.


Nyuma yo gupakururwa mu ndege ya Etihad Cargo yazikuye muri Afurika y'Epfo zashyizwe mu makanyo zitangira urugendo rwerekeza muri Pariki y'Akagera aho ubwoko bw'izi nyamanswa zaherukaga mu myaka 10 ishize.


Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB gifatanyije na African Parks, sosiyete ifite mu nshingano zayo kugenzura pariki y’Akagera ni bamwe mu bagize uruhare mu kugarura Inkura muri iyi pariki, nk'igikorwa kigamije guteza imbere ubukerarugendo .


Inkura z’umukara 50 nizo zabaga muri Pariki y’Akagare hagati ya 1960 na 1970, mbere y’uko zihashira mu 2007 biturutse kuri ba rushimusi. Ku Isi hasigaye inkura ibihumbi 5, mu gihe ubwoko bw'inkura zirabura zisigaye ku Isi ari 1000 gusa.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira