Yanditswe Jan, 31 2017 10:18 AM | 1,573 Views
Madamu Jeannette Kagame uri muri Ethiopia, kuri uyu wa kabiri aratanga ikiganiro mu nama ya 18 y’Umuryango w’abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afurika urwanya Sida, OAFLA, inama iteganyijwe kuri uyu wa kabiri i Addis Ababa ahanateraniye inama ya 28 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Itangazo ry’Ibiro bya Madamu Jeannette Kagame rigaragaza ko iyi nama ari umwanya wo gusuzuma ibyagezweho n’uyu muryango ndetse hakanarebwa icyakorwa n’ahakongerwa imbaraga kugirango uyu muryango urusheho kugera ku ntego zawo.
Iyi nama, iraba n’umwanya wo kwizihiza imyaka 15 umaze ushinzwe, ku nsanganyamatsiko igira iti “Kubakira ku myaka 15 duharanira gukomeza amahirwe y’urubyiruko rwa Afurika binyuze mu guteza imbere ibyifuzo by’abangavu no kubafasha kugera ku buvuzi bubanogeye
Ku munsi w’ejo Madamu Jeannette Kagame akaba yari yitabiriye inama nk’iyi yabaye mu muhezo iyobowe na Madamu wa Perezida wa Malawi, Gertrude Mutharika. Yari kumwe na bagenzi be bo muri Tchad, Equatorial Guinea, Ethiopia, Malawi, Niger, Comoros, Namibia, Afurika y’Epfo na Sierra Leone.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
1 hour
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
2 hours
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
3 hours
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru