AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na mugenzi we wa Benin

Yanditswe Aug, 31 2016 09:47 AM | 1,097 Views



Ku munsi wa Kabiri w'uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida wa Benin Patrice Talon yagiranye ibiganiro byihariye na mugenzi w'u Rwanda Paul Kagame, ibiganiro byabereye muri Village Urugwiro.

Nyuma y'ibi biganiro byahuje aba banyacyubahiro bombi hakurikiyeho inama yitabiriwe n'abayobozi bo ku rwego rwo hejuru muri guverinoma z'ibihugu byombi.

Perezida wa Benin Patrice Talon yageze mu Rwanda ku wa mbere.

Akigera ku kibuga cy'indege mpuzamhanga cya Kigali yakiriwe  na mugenzi we w'u Rwanda Paul Kagame waje no kumwakira ku meza ku mugoroba.

Akigera mu Rwanda kandi perezida wa Benin yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Uretse kwakirwa mu biro by'úmukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Perezida wa Benin  yanasuye Ikigo cy'igihugu cy'iterambere RDB aho yavuye ajya gusura agace kihariye kahariwe inganda muri Kigali.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura