Yanditswe May, 17 2018 17:12 PM | 26,732 Views
Ministiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente arasaba ababyeyi bombi gufata iya mbere mu
kurandura igwingira ry’abana bato Leta ikaza ibunganira kugira ngo bigerweho. Ibi yabisabye ubwo
yari mu Karere ka Nyabihu mu gutangiza ubukangurambaga bwo kurandura igwingira
ry’abana bato.
Muri gahunda yo gutangiza ubu bukangurambaga, Ministiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yasuye anagaburira abana 140 bari hagati y’imyaka itatu n’itandatu barererwa mu rugo mbonezamikurire rwa Bigogwe.
Ababyeyi bahigishirizwa gutegura indyo yuzuye, gukangura ubwenge bw’abana no kubigisha ibintu bitandukanye. Ministiri w’Intebe kandi yeretswe ibikorwa byo gupima abana ibiro, mbere yo kubaha ikinini cya vitamini A n’icy’inzoka.
Kugira ngo iyi gahunda izagerweho, Ministiri w’Intebe
avuga ko ababyeyi bagomba kuyigiramo uruhare rufatika Leta n’abafatanyabikorwa
bayo bakaza babunganira.
Intara y’iburengerazuba niyo iza ku isonga mu kugira abana benshi bagwingiye bangana na 45 ku ijana, mu gihe akarere ka Nyabihu na ko kaza mu twa mbere n’abana 59 ku ijana.
Mu Rwanda ubusanzwe habarurwa abana 38% bagwingiye biganje mu turere 13 tuzibandwaho muri iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka 5.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS risaba ibihugu ko kugwingira bitakagombye kugera kuri 20% by’abana.
Yasser Gammal uhagarariye banki y’isi mu Rwanda yizeza Leta y’u Rwanda ko bazafatanya mu bishoboka byose imirire mibi n’igwingira bikaranduka vuba mu bana b’u Rwanda.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru