Yanditswe Nov, 12 2018 22:28 PM | 37,642 Views
Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente wafunguye ku mugaragaro inama mpuzamahanga kuri gahunda zo kuboneza urubyaro, asanga kuboneza urubyaro ari ari moteri yo kugera ku mibereho myiza n’ubukungu abatuye Isi bifuza mu gihe kirambye.
Ni inama
mpuzamahanga yitabiriwe n’abahagarariye inzego zifata ibyemezo, imiryango
mpuzamahanga, abashakashatsi n’abandi bafatanyabikorwa basaga ibihumbi 3
baturutse hirya no hino ku Isi. Afungura iyi nama ku mugaragaro, Minisitiri
w'intebe Dr. Edouard Ngirente yagaragaje ko kuboneza urubyaro ari moteri ya
gahunda zose zigamije imibereho myiza y'abatuye Isi, bityo ko nta gihugu na
kimwe gikwiye guseta ibirenge mu kwegereza izo serivisi abaturage byumwihariko abagore
n'urubyiruko.
Abafashe ijambo bose mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro iyi nama, bagaragaje ko mu bihugu byiganjemo ibikiri mu nzira y’Amajyambere, abagore n’urubyiruko byumwihariko bugarijwe n’ingaruko zo kutagerwaho na serivisi zo kuboneza urubyaro.
Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yagaragaje ko Leta y’u Rwanda igenera uru rwego 16% by’ingengo y’imari yose, ibintu byanatanze umusaruro ufatika. Kugeza ubu umugabane wa Afrika, uri mu bice by’Isi byugarijwe n’ubwiyongere bukabije bw’Abayituye. Aha minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente akaba yasabye ibihugu bya Afrika kubyaza amahirwe ubwo bwiyongere bw’abaturage kuko bitabaye ibyo babaviramo umuzigo.
Inama mpuzamahanga ku kuboneza urubyaro, International conference on Family Planning, ibaye ku nshuro yayo ya 5. Yateguwe ku bufatanye bwa guverinoma y’u Rwanda, umuryango Bill and Melinda Gates n’abandi bafatanyabikorwa biganjemo abo mu nzego z’ubuzima n’iterambere.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru