AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

PM Dr. Ngirente yasuye ibikorwa bitandukanye by'intara y'iburasirazuba

Yanditswe Nov, 27 2017 20:55 PM | 3,748 Views



Minisitiri w'intebe w'u Rwanda, Dr Edouard Ngirente arasaba abaturage gushyira imbaraga mu guhindura imibereho yabo batura heza, barya indyo yuzuye ndetse banivuza uko bikwiye.

Ni nyuma y'uruzinduko rw'akazi rw'umunsi umwe yagiriye mu ntara y'iburasirazuba aho yasuye bamwe mu baturage bafite ibikorwa by'ubuhinzi biherereye mu mirenge ya Matimba na Tabagwe ho mu karere ka Nyagatare.

Dr. Edouard Girente ari kumwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, uw'Ubuhinzi n'ubworozi, uw'ubucuruzi n'inganda ndetse n'abandi bayobozi bageraga mu Gishanga cy'Umuvumba giherereye mu karere ka Nyagatare.

Ni igishanga gihinzwemo ibigori. kingana na hegirari zirenga 500, anasura izindi hegitari 400 nazo zirimo ibigori bya Koperative KABOKU ihuriwemo n'abanyamuryango barenga 1000.

Igishanga gihingwamo ibigori kingna hegitari 900 abagihinzemo bavuga ko bamaze gushora miliyoni zirenga 159 bakaba bateganya kuzakuramo amafaranga y'u Rwanda arenga miliyoni 500 ni mu gihe igihingwamo umuceli kingana na hegitari ibihumbi 750 abagikoreramo bavuga ko nibura kuri hegitari imwe basarura toni zirenga 5.

Minisitiri w'intebe yasoje uruzundo rwe yagiriraga muri iyi ntara y'iburasirazuba asaba abaturage kurushaho gusobanukirwa n'uruhare rwabo mu kwigira badateze amaboko kuri Leta gusa anabizeza ko ibyifuzo bamugejejeho bigiye gushakirwa umuti.

Inkuru irambuye mu mashusho:




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira