Yanditswe Jul, 19 2016 15:27 PM | 1,247 Views
Perezida wa repubulika iharanira demokarasi ya SAHRAWI Brahim Ghali ndetse n’uwa Senegal Macky Sall mbere y'uko basoza uruzinduko rwabo mu Rwanda basuye urwibutso rwa jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi. Bavuze ko jenoside ari icyaha ndengakamere kitagomba kugira ahandi kiba ku isi, gusa nanone ngo batunguwe n’iterambere n’ubwiyunge basanganye abanyarwanda.
Akigera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, Perezida wa repubulika iharanira demokarasi ya SAHRAWI Brahim Ghali yabanje kunamira inzirakarengane z’abatutsi zisaga ibihumbi 250 zihashyinguye, nyuma azengurutswa ibice bitandukanye bigize urwibutso ari nako asobanurirwa amateka. Ni amateka ya mbere y’ubukoloni, mu gihe cy'ubukoloni na nyuma yabwo kugeza ubwo hategurwaga hakanashyirwa mu bikorwa jenoside yakorewe abatutsi.
Umukuru wa repubulika iharanira demokarasi ya SAHRAWI avuga ko yababajwe n’ubwicanyi bwakorwaga kuva ku musaza kugera ku ruhinja bazira uko bavutse. Kuri we ngo bigomba kubera isomo isi yose, cyane cyane Afurika ko abantu bagomba guharanira kunga ubumwe: “Twabonye uburyo abana, abagore n'abagabo bababajwe bakorerwa ibya mfurambi ariko kandi twanabonye imbaraga zashyizwemo na perezida wanyu cyane cyane mu kunga abanyarwanda ubwiyunge bugakunda bakubaka igihugu gifite icyizere cy'ejo hazaza. Ni ubutumwa ku isi ko bagomba kwigira kuri ibi bagahaguruka bakabirwanya ku buryo bitazongera n'ahandi ahariho hose.”
Brahim Ghali w’imyaka 66 ni perezida wa SAHRAWI kuva mu mwaka wa 2010. Iki gihugu kikaba cyarahoze kibarirwa muri Maroc ubwo cyakolonizwaga na Espagne ariko nyuma kiza kwigenga aho kuri ubu kinabarirwa mu muryango wa Afurika yunze ubumwe.
Prezida wa Senegal Macky Sall nawe mbere y’uko asoza uruzinduko rwe yasuye urwibutso rwa jenoside rwa Kigali aho yeretswe filimi yerekana amateka yaranze u Rwanda. Atambagizwa ibice bigaragaza amateka ya jenoside uhereye ku itegurwa kugeza ku ishyirwa mu bikorwa ndetse n'uko u Rwanda rwaje kwiyubaka nyuma y'aka kaga kahitanye abasaga miliyoni.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru