Yanditswe Feb, 01 2017 18:20 PM | 2,290 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye umuhango wo gushyira indabo ku kimenyetso cy'ubutwari kiri ku gicumbi cy'intwari i Remera mu mujyi wa Kigali. Hari mu rwego rwo guha icyubahiro intwari z'u Rwanda.
Yakurikiwe n'ukuriye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ambasaderi Richard Kabonero.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ndetse n'ukuriye ibihugu byabo mu Rwanda bamaze gushyira indabo ahari ikimenyetso cy'ubutwari. Abagize imiryango y'intwari nabo bahise bunamira ntwari ziruhukiye ku gicumbi cyazo.
Intwari zizirikanwa kuri uyu munsi ni umusirikare utazwi izina, uhagarariye ingabo zose zaguye n'izizagwa ku rugamba zirwanirira igihugu, hakaba Major General Fred Gisa Rwigema watangije urugamba rwo kubohora u Rwanda wanaruguyeho ku itariki 2 ukwakira 1990, abo bombi bakaba barashyizwe mu cyiciro cy'Imanzi. Hari n'abashyizwe mu cyiciro cy'Imena nk'umwami Mutara III Rudahigwa, Michel Rwagasana, Mme Uwiringiyimana Agatha, Niyitegeka Felicité n'abanyeshuri b'i Nyange.
Umukuru w'urwego rushinzwe intwari z'igihugu, impeta n'imidari by'ishimwe, yasabye abanyarwanda gukomeza kusigasira umurage u Rwanda rukesha intwari zarwo kugira ngo igihugu gikomeze kuba cyiza.
Umunsi ngarukamwaka wo kuzirikana intwari z'u Rwanda uba ku itariki ya 1 Gashyantare, aho Abanyarwanda bahuzwa n'ibiganiro bitandukanye bakibukiranya amateka y'ibikorwa by'ikirenga byaranze intwari z'igihugu hagamijwe gukangurira Abanyarwanda kwigira ku rugero rwiza intwari zatanze.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru