AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame arakangurira Afrika kongera ibikorwaremezo mu ikorabuhanga

Yanditswe May, 07 2018 22:21 PM | 31,253 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye inama ya Komisiyo y'Umurongo Mugari wa Internet Broadband, hagamijwe Iterambere Rirambye. Umukuru w’igihugu yagaragaje ko nta terambere rishoboka hatabayeho kongera ibikorwaremezo mu ikorabuhanga.

Muri iyi nama Perezida wa Repubulika yashimiye uwo bafatinyije nabo kuyobora iyi komisiyo harimo Carlos Slim, umwe mu baherwe ba mbere ku isi ndetse n'ubungirije, umushinwa Houlin Zhao, akaba n’ umuyobozi w’ikigo mpuzamahanga cy'Itumanaho ITU. Umukuru w’igihugu yagaragaje isano iri hagati y’ ikoranabuhanga n’iterambere rya afurika. Yagize ati, "Iterambere ry’ubukungu bwa afurika, rikeneye ibikorwaremezo by’umuyoboro waguye wa internet ibyo kandi bijyana n’ubushobozi bw’abanyafurika ndetse n’ibiciro bijyanye nabyo, ibi bisobaneye ko hagomba kubaho ibikoresho byifashisha ikorabuhanga mu nzego zitandukanye yaba mu mitangire ya serivisi, uburezi,ubucuruzi cyangwa ubuzima, byose bigomba kwifashisha uyu murongo mugari wa internet."

Perezida Kagame yongeho ko hakenewe ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye ku mugabane wa afurika mu rwego rwo kwagura uyu murongo hagamijwe iterambere ryifuzwa na benshi.

Nyuma y’intego 5 Komisiyo y'Umurongo Mugari wa internet Broadband, hagamijwe Iterambere Rirambye yihaye muri 2011-15 , kuri ubu ifite intego 7 kugeza 2025, harimo gufasha ibihugu byose kuba bifite gahunda ihamamye y'Umurongo Mugari wa internet, kuyigeza kuri 75% yabatuye isi, harimo 65% y’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, kuba 40% ya serivisi z’imali zigomba kuba zikoresha ikoranabuhanga rigezweho.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama