Yanditswe Feb, 08 2017 10:22 AM | 1,430 Views
Perezida wa repubulika Paul Kagame arasaba abayobozi mu nzego zose gukomeza kongera imbaraga mu kurwanya ruswa kugira ngo intambwe imaze guterwa idasubira inyuma. Ibi umukuru w'igihugu yabisabye abagize komite mpuzabikorwa y'akarere ka Gasabo ubwo yaganiraga nabo ku bijyanye n'ibyagezweho no kunoza ibitagenda neza.
Perezida Kagame yabwiye abitariye iyi nama ko abayobozi baba abo mu nzego z'ibanze n'izo hejuru bafite urufunguzo rwo guhitamo icyiza n'ikibi, abibutsa ko kwirengagiza gukora ikiza nk'umuyobozi ari ikibazo gikomeye nyamara ari inshingano z'umuyobozi ku rwego urwo ari rwo rwose.
Umukuru w'igihugu yavuze ko umuyobozi mwiza atari uwikubira ibigenewe abo ayobora cyangwa ngo ahishyire abatifuriza icyiza abaturage: “Ikintu cyo kwikanyiza ibigenewe abo uyubora ukabigira ibyawe, igihe cyose bikaba ibyawe; ibya rusange iteka ku ijana ukumva ko ugomba gufataho 30 ikaba iyawe abandi bagasaranganya uwo mubare usigaye,uri umuntu umwe ugatwara 30% abasigaye bagasangira ibisigaye?ntabwo ari byo.Ku buryo buri wese wicaye hano,twese turi hano ntabwo tuba dukwiye kureka uwo muntu ngo atware iyo 30, tukwiye kubyanga.”Perezida Kagame
Ashingiye kuri raporo zimaze iminsi zishyirwa ahagaragara zerekana intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kurwanya ruswa, umukuru w'igihugu yashimiye abayobozi uruhare bagira mu bikorwa byo gukumira ruswa ariko anabasaba gukomeza muri uwo murongo kugirango u Rwanda rutazaza mu bihugu yise ibihangange mu kugira ruswa ikabije.
Yagize ati:“Iryo zina rero u Rwanda rumaze kugira ryo kuvuga ngo mu bantu batemera cg barwanya ruswa bakajanisha nyine ariko ntibiba bivuga ko turi abere, ariko baba basumbanisha abitabira ruswa cyane n'abatayitabira cyane ariko nabo barahari. igishimishije ntabwo tura muri ba bandi b'ibihangange muri ruswa kubera ko hari intambwe yo kuyirwanya muri system yose iri mu gihugu iri mu bayobozi n'ubwo na hake igraragaye iri mu bayobozi”
Usibye ingingo zikomeye umukuru w'igihugu yagarutseho zatuma igihugu kikura mu bibazo nka gahunda yo kuhira imyaka hifashishijwe amazi y'imvura nayo itabonekera igihe, umutekano muri rusange, yanavuze ko igihugu kimwe n'umugi wa Kigali utera imbere ariko anasaba buri wese cyane cyane abayobozi kurwana urugamba rw'iterambere.
Inama ya komite nshingwabikorwa yaganiriye na perezida wa republika igizwe na komite nyobozi z'imidugudu, ba gitifu b'utugari n'abashinzwe iterambere,abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge,abahagarariye inama y'igihugu y'abagore, urubyiruko n'abafite ubumuga, abahagarariye abikorera, abagize ihuriro ry'abafatanyabikorwa mu iterambere ry'akarere/JADF abavuga rikumvikana n'abandi.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru