Yanditswe Mar, 16 2017 18:14 PM | 2,994 Views
Perezida wa republika Paul Kagame kuri uyu wa gatanu azagirana ibiganiro na perezida Xi Jinping w'u Bushinwa aho azatangira uruzinduko rw'iminsi 2. Perezida Kagame akaba yanitabiriye inama ya komisiyo ya Loni ku muyoboro mugari wa internet, Broadband Commission yaberaga muri Hong Kong.
Perezida wa republika mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 yayoboye inama ya komisiyo ishinzwe umuyoboro mugari w'itumanaho, Broadband Commission. Ni inama yigaga ku ikoreshwa ry'uyu muyoboro nk'uburyo buganisha ku iterambere rirambye.
Perezida Kagame yashimye ibyagezweho n'uruhare rwa buri wese mu bagize iyi komisiyo kuko baharanira ko amamiliyari y'abatuye isi yava mu bwigunge, hirya no hino ku isi hifashishijwe ikoranabuhanga, "tuzagera ku byo twiyemeje, nidutahiriza umugozi umwe, abayobozi muri za guverinoma, inganda, n'imiryango itari iya Leta. Na none ndagira ngo mvuge ko bizadufasha, nidufata umwanya ukwiriye tugasuzuma urugendo tumaze kugenda mu rwego rw'ibikorwa n'ibyo tumaze kugeraho. Ikoranabuhanga mu itumanaho n'isakazabumenyi, ndetse n'umuyoboro mugari w'itumanaho ubu biri mu bintu bihuza abaturage, kandi byose bigamije ibyiza haba mu bukungu ndetse n'abantu mu miryango migari. Perezida Kagame akaba yanatumiye abagize iyi komisiyo kuzitabira inama ya Transform Africa izabera i Kigali kuva tariki 10-12 Gicurasi uyu mwaka.
Perezida Kagame kandi yahuye na Sun Yafang, perezidante w'ikigo cya Huawei (Chairwoman of Huawei) nyuma hanabaho gusinya amasezerano y'ubufatanye hagati ya Guverinoma y'u Rwanda n'iyi sosiyete ya Huawei.
Kuri uyu wa 5 Perezida Kagame aragirana ibiganiro na perezida Xi Jinping w'u Bushinwa, ari nabwo atangira uruzinduko rw'akazi rw'iminsi 2 i Beijing mu murwa mukuru.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru