Yanditswe March, 16 2017 at 18:14 PM | 1870 Views
Perezida wa republika Paul Kagame kuri uyu wa gatanu azagirana ibiganiro na perezida Xi Jinping w'u Bushinwa aho azatangira uruzinduko rw'iminsi 2. Perezida Kagame akaba yanitabiriye inama ya komisiyo ya Loni ku muyoboro mugari wa internet, Broadband Commission yaberaga muri Hong Kong.
Perezida wa republika mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 yayoboye inama ya komisiyo ishinzwe umuyoboro mugari w'itumanaho, Broadband Commission. Ni inama yigaga ku ikoreshwa ry'uyu muyoboro nk'uburyo buganisha ku iterambere rirambye.
Perezida Kagame yashimye ibyagezweho n'uruhare rwa buri wese mu bagize iyi komisiyo kuko baharanira ko amamiliyari y'abatuye isi yava mu bwigunge, hirya no hino ku isi hifashishijwe ikoranabuhanga, "tuzagera ku byo twiyemeje, nidutahiriza umugozi umwe, abayobozi muri za guverinoma, inganda, n'imiryango itari iya Leta. Na none ndagira ngo mvuge ko bizadufasha, nidufata umwanya ukwiriye tugasuzuma urugendo tumaze kugenda mu rwego rw'ibikorwa n'ibyo tumaze kugeraho. Ikoranabuhanga mu itumanaho n'isakazabumenyi, ndetse n'umuyoboro mugari w'itumanaho ubu biri mu bintu bihuza abaturage, kandi byose bigamije ibyiza haba mu bukungu ndetse n'abantu mu miryango migari. Perezida Kagame akaba yanatumiye abagize iyi komisiyo kuzitabira inama ya Transform Africa izabera i Kigali kuva tariki 10-12 Gicurasi uyu mwaka.
Perezida Kagame kandi yahuye na Sun Yafang, perezidante w'ikigo cya Huawei (Chairwoman of Huawei) nyuma hanabaho gusinya amasezerano y'ubufatanye hagati ya Guverinoma y'u Rwanda n'iyi sosiyete ya Huawei.
Kuri uyu wa 5 Perezida Kagame aragirana ibiganiro na perezida Xi Jinping w'u Bushinwa, ari nabwo atangira uruzinduko rw'akazi rw'iminsi 2 i Beijing mu murwa mukuru.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye umuhango wo kumurika filime mbarankuru igaruka ku isur ...
April 24, 2018 at 12:24 PM
Soma inkuru
I Londres mu Bwongereza, kuri uyu wa kabiri perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagiranye ibiganiro ...
April 17, 2018 at 21:59 PM
Soma inkuru
Atangiza umwiherero w'abayobozi b'inzego z'ibanze kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Rep ...
March 28, 2018 at 22:07 PM
Soma inkuru
Perezida wa Repubulika Paul Kagame atangaza ko u Rwanda rwahaye umwanya ukwiye ubumenyi aho 15 % by& ...
March 27, 2018 at 21:22 PM
Soma inkuru
Perezida wa Republika Paul Kagame watangije inama mpuzamahanga ku bumenyi y'ihuriro rya Next Ei ...
March 26, 2018 at 22:22 PM
Soma inkuru
Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw'akazi rw'umunsi 1 muri Uganda, ...
March 25, 2018 at 21:58 PM
Soma inkuru