Yanditswe Jan, 17 2017 11:21 AM | 1,623 Views
Perezida wa republika Paul Kagame ategerejwe i Davos mu Busuwisi ahatangiye inama ngarukamwaka y'ihuriro ry'ubukungu ku isi izwi nka World Economic Forum. Ni inama ibaye ku nshuro ya 27, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Imiyoborere isubiza ibibazo kandi ikita ku nshingano, “Responsive and Responsible Leadership”.
Perezida wa republika Paul Kagame ari mu batumiwe muri iyi nama ngo atangemo ikiganiro ku ikoranabuhanga rigera kuri bose. Iyi nama ubusanzwe kandi isuzumirwamo uko ishoramari n’ubucuruzi byatezwa imbere mu nyungu z’abatuye isi bose, yahuje abantu barenga ibihumbi 3, barimo abanyapolitike, abacuruzi n’izindi mpuguke zituruka ku migabane itandukanye ku isi, bakagena umurongo ngenderwaho mu iterambere ry’isi. Mu ngingo nyamukuru iyi nama y’I Davos yiga hari umutekano no kurwanya iterabwoba, guteza imbere amasoko y’imari n’ubucuruzi, n’ibindi.
Iyi nama ya world economic forum iratangizwa ku mugaragaro na prezida w’ubushinwa Xi Jinping uyitabiriye ku nshuro ya mbere afatanyije na perezida w’Ubusuwisi Doris Leuthard.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru