AGEZWEHO

  • Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...

Perezida Kagame avuga ko abagore bakwiye guhabwa uburenganzira no kubahwa

Yanditswe Jun, 06 2018 14:03 PM | 225,176 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga muri iki gihe ntawe ukwiye kwihanganira ihohoterwa rikorerwa abagore n’indi migirire ibavutsa uburenganzira nyamara hashize imyaka ingana n’igisekuru. Isi yose yemeje ko bakwiye kugira uburenganzira busesuye.

Mu ijambo yagejeje ku bateraniye mu namaya 12 y’Uburayi ku iterambere, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagaragaje ko kuba abagore barenga 50% by’abatuye Isi, byerekana ko ntaterambere rirambye ryagerwaho mu gihe batarigizemo uruhare umunsikuwundi.

Yifashishije imibare ya banki y’Isi, umukuru w’igihugu yibukije ko kugeza ubu, Isi ihomba amadorali asaga miliyari ibihumbi 160 kubera ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore.

Umukuru w’igihugu kandi yagaragaje ko imyumvire n’amwe mu mahame ashingiye ku muco agaragaza abagore nk’abanyantegenke, nk’imbogamizi zituma batagera kuburenganzira bwabo busesuye. Ati, "Umuco wo  kwihanganira ihohoterwa rishingiye ku gitsina ubangamiye bikomeye uburenganzira bw’abagore mu gihe imibare y’ibyaha bifitanye isano naryo twumva ko ikomeje kwiyongera. Abagore nabo bakomeje guceceka ibikorwa bibi bagiye bahura nabyo. Gusa ni byiza ko ubu batangiye kubivuga mu buryo bweruye. Hashize igihe kinini sosiyete yarashyizeho imyumvire y’uko abagore bari munsi y’abagabo ko bashobora kuzamuka ku mpuhwe z’abagabo. Aya ni amahame adakwiye kongera kwihanganirwa, atari uko ari imyumvire idakwiye ahubwo ari n’uko ari urugamba rwo guharanira uburinganire."

Perezida Kagame yagarutse ku ntambwe u Rwanda rugenda rutera muri iyi nzira atanga urugero rw’uko ubu abagore mu Rwanda bahembwa umushahara wabo wose mu gihe cy’ibyumweru 12 bamara mu kiruhuko cy’ababyeyi bemererwa n’amategeko.

Perezida Paul Kagame ari nawe uyoboye umuryango wa Afrika yunze ubumwe, anagaragaza ko uyu mugabane nawo ufite icyerekezo 2063 giha umugore umwanya akwiriye. Yagize ati, "Gahunda y’iterambere ni ingenzi kandi umuryango w’ubumwe bw’ubulayi ni umufatanyabikorwa w’ingirakamaro kubera indangagaciro zawo kuburinganire ndetse biri no mu byo umuryango mpuzamahanga muri rusange wiyemeje. Binashimangirwa rero nuko bikubiye muri gahunda y’inama y’Uburayi ku iterambere muri uyu mwaka. Ibi kandi bifitanye isano n’ingamba ku buringanire, igaragara nk’ipfundo ry’icyerekezo 2063, gahunda y’umuryango wa Afrika yunze ubumwe nk'amizero y'ahazaza h’umugabane wacu.

Uretse iyi nama kandi, Perezida Kagame yahuye n’abanyacyubahiro barimo minisitiri w’intebe w’Ububiligi Charles Michel waraye amwakiriye ku meza ndetse n’umwami Philippe w’iki gihugu. Umukuru w’igihugu kandi yanagiranye ibiganiro na Perezida w’inteko ishingamategeko y’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, Antonio Tajani.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira