AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame avuga ko ejo hazaza h'igihugu hari mu maboko y'urubyiruko

Yanditswe Dec, 13 2018 15:47 PM | 39,975 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yibukije urubyiruko ko ubuzima bw’igihugu ndetse n’ahazaza hacyo hari mu biganza byabo, bityo bakaba bafite umukoro wo kurangwa n'ibikorwa n’imyifatire bitanga icyizere kidahungabana ku hazaza h’igihugu. Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa gatatu mu nkera y'Imihigo y'Urubyiruko izwi nka Youth Connekt, yahurije hamwe urubyiruko rusaga 2500.

Mu kiganiro yahaye uru rubyiruko, umukuru w'igihugu Paul  Kagame yagaragaje umuco n’uburere bwiza nk’ipfundo ryo kubaka igihugu gifite umwihariko ukiranga mu ruhando mpuzamahanga, asaba urubyiruko kubigiramo uruhare, kuko ari cyo cyerekezo u Rwanda rurimo. Yibukije urubyiruko ko rufite inshingano ziremereye ku gihugu, kuko ubuzima bwacyo buri mu biganza byabo, abasaba gukora mu buryo bwubaka icyizere kidahungabana.

Umukuru w’igihugu kandi yashimangiye ko umuco n’imyifatire myiza byunganirwa no gukora kugira ngo abagituye bagire imibereho myiza. Aha yagaragaje ko kuba rwiyemezamirimo bidaterwa no kubura akazi gatanga umushahara, imyaka y'ubukure cg igitsina, ahubwo ko bihera mu mitekerereze. Yasobanuye ko rwiyemezamirimo nyawe arangwa no kuzirikana inyungu rusange mu gihe atekereza cyangwa ategura umushinga we.

Mu rubyiruko rwitabiriye iyi nkera, harimo 562 bari bamaze icyumweru batozwa mu itorero “urunana rw’urungano” mu mu karere ka Ruhango, harimo 111 baturutse mu mahanga mu bihugu 15. 

Umukuru w’igihugu yatanze urubuga ku rubyiruko rumugezaho ibitekerezo ndetse  ibibazo byagaragajwe abiha umurongo wo kubikemura. Mu mpamba yahaye uru rubyiruko, Perezida Paul Kagame yagarutse ku bintu 3 by’ingenzi u Rwanda rwahisemo kugenderaho, yibutsa ko n'ubwo u Rwanda rwagize amateka mabi yatumye rumenyekana nabi, ubu rushishikajwe no kubaka amateka mashya aruha isura nshya mu ruhando rw'ibindi bihugu.

Minisiteri y’urubyiruko ivuga ko guhera muri 2012 kuva inkera y’imihigo yatangira, imaze gufasha ba rwiyemezamirimo basaga 500 hirya no hino mu gihugu gukora imirimo ibyara inyungu yatumye bahanga imirimo 8, 349.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage