AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame avuga ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu iterambere rya Afrika

Yanditswe May, 07 2018 22:25 PM | 24,881 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko ubufatanye mu ikoranabuhanga bugomba gufatwa nk'ubufatanye mu bukungu kugira ngo byombi byunganirane mu kwihutisha iterambere ry'abatuye isi. 

Iyi nama ya Transform Africa ihurije i Kigali abagera ku bihumbi 4 barimo abakuru b'ibihugu na za Guverinoma, abikorera cyane cyane abari mu by'ikoranabuhanga baturutse mu bihugu birenga 75. Perezida wa Repubulika Paul Kagame unayoboye umuryango wa Afurika yunze ubumwe muri iki gihe yagaragaje ko umugabane wa Afrika ukeneye ubufatanye ndetse ko ubuhahirane bwabo bukwiye kujyana n'ikoranabuhanga. Ati, ''Igitekerezo nshaka kubasangiza, nuko ubufatanye mu ikoranabuhanga bugomba gufatwa nk'ubufatanye mu bukungu ubwabwo muri rusange...akenshi urujya n'uruza rw'abaza muri afurika banyura hanze yayo mbere yo kuyigarukamo, rimwe na rimwe abantu bakabanza kunyura hanze y'umugabane mbere yuko bagaruka, kuki byose bitakorerwa hano...ntacyo twaba dukoze twishyize hamwe ibi tukabyibagirwa...kuki bitakorwa hatagombye kubaho visa ngo abantu bajye babanza kunyura hanze ya afurika babone kugaruka?''

Rwiyemezamirimo w'umuherwe, Umunya-Zimbabwe Strive Masiyiwa yakomoje ku mbogamizi z'umugabane wa afurika zirimo kudahahirana uko bikwiye, gusa anagaruka ku mateka aherutse kwandikirwa i Kigali yashyize iherezo ku mbogamizi z'ubuhahirane bw'ibihugu bigize umugabane. Yagize ati, ''Ibyakozwe n'abakuru b'ibihugu 44 mu minsi ishize biri mu nyungu z'uyu mugabane, ni amateka atazibagirana yandikiwe hano aduha kwigenga. Turabigushimiye Perezida ku bw'iyi ntambwe yatewe. igihe kirageze ngo umugabane wacu utangire guhahirana, igihe kirageze ngo habeho urujya n'uruza ku batuye afurika. uyu munsi dufite ikoranabuhanga ridufasha kuhorerezanya ibicuruzwa, ni igihe cyo gufungura imihora y'ubucuruzi kuko nibwo bucuruzi.''

Umunyamabanga mukuru wa gahunda ya Smart Africa, Hamadou Toure avuga  ko nyuma yo kwemeza isoko rusange rihuriweho n'ibihugu bya afurika ubu ari umwanya wo kubihuza n'ikoranabuhanga. Ati, ''Navuga ko nyuma yo gufungura ikirere, ubu hakurikiyeho gufungura imiyoboro y'itumanaho biciye mu ikoranabuhanga. abakuru b'ibihugu byacu gushyiraho isoko rusange rihujwe n'ikoranabuhanga bisobanuye imipaka ntacyo ikivuze. aho intera y'ibyambu igabanuka, aho abaturage, abacuruzi n'abayobozi bashobora guhura bakagira ubuhahirane nta nzitizi. Aho afurika iri hamwe ishobora guhangana ku isoko mpuzamahanga mu kureshya abashoramari. mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere mu mishinga mito n'iciriritse ijyanye n'ikoranabuhanga hazashyirwamo miliyari 300 z'amadorali ya amerika, aya ni amahirwe muze muyabyaze umusaruro.'' 

Abagera ku bihumbi 4 baturutse mu bihugu birenga 75 nibo bitabiriye Transform Africa kuri iyi nshuro ifite umwihariko w'ibiganiro byibanda ku isoko rihuriweho na afurika mu by'ikoranabuhanga, inashamikiyeho ibindi bikorwa byiga ku ngingo zitandukanye zirimo ikoranabuhanga no kurikoresha, mu bijyanye n'imari no kubika amakuru.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage