AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Perezida Kagame avuga ko inama ya WEF ifasha u Rwanda kwagura umubano n'ibihugu

Yanditswe Jan, 25 2018 19:08 PM | 3,283 Views



Perezida wa Republika Paul Kagame arashima uburyo inama y'ihuriro ku bukungu bw'isi ifasha u Rwanda kwagura umubano no kongera abafatanyabikorwa. Ku rundi ruhande intumwa ayoboye zirimo kwitabira inama zijyanye n'imirimo y'iri huriro

Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri I Davos mu Busuwisi mu nama ya 48 y'ihuriro ry'ubukungu ku isi aratangaza ko iyi nama ikomeje no kubera u Rwanda urubuga rwo gushimangira ndetse no kwagura umubano warwo n'inshuti ndetse n'abafatanyabikorwa batandukanye. 

Abinyujije k’urukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame akaba yatangaje ko ari iby’agaciro guhurira muri iyi nama n’inshuti ndetse n’abafatanyabikorwa b’u Rwanda banyuranye.

Kuri uyu munsi wa 3 w'iyi nama umukuru w'igihugu akaba yakiriye kandi agirana ibiganiro na Minisitiri w'intebe wungirije w'Uburusiya Arkady Dvorkovich, Perezida w'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi Gianni Infantino ndetse na Tony Blair wigeze kuba minisitiri w'intebe w'Ubwongereza.

Naho umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere RDB ari we Clare Akamanzi we yitabiriye ikiganiro kivuga ku ruhare rw’abagore mu bucuruzi, by’umwihariko bibanze kuri gahunda ya SheTrades. Iyi ni gahunda igamije gushakira amasoko ba rwiyemezamirimo basaga miliyoni mbere y’umwaka wa 2020, yatangijwe ku mugaragaro I Kigali mu mwaka washize.

Clare Akamanzi yasobanuriye abitabiriye iyi nama y’I Davos ko Abagore b’u Rwanda bafite uruhare rufatika ku mibereho myiza n’ubukungu bw’igihugu. Urwego rw’abikorera, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta nabo bagize uruhare mu kubaka ubushobozi bwa ba Rwiyemezamirimo b’abagore binyuze muri gahunda zabo zinyuranye.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira