AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Perezida Kagame azahabwa igihembo cya ‘World Tourism Award 2017’ mu Bwongereza

Yanditswe Oct, 21 2017 17:00 PM | 5,324 Views



Perezida Kagame azahabwa igihembo cya ‘World Tourism Award 2017’ ashimirwa ubuyobozi bwe bw’indashyikirwa mu guteza imbere ubukerarugendo, mu muhango uzabera mu nyubako ya ExCeL London Center mu Bwongereza. Iki gihembo Umukuru w’Igihugu azagishyikirizwa mu gihe hazaba hafungurwa ku mugaragaro inama mpuzamahanga ku bukerarugendo izwi nka "World Travel Market London" ku wa 6 Ugushyingo 2017 kugera ku wa 8 uko kwezi.

World Travel Market (WTM) ni igikorwa kibera mu Bwongereza cyatangijwe mu 1980. Icyo gihe cyaberaga mu nyubako ikorerwamo ibikorwa by’imurikagurisha ya Olympia mbere y’uko cyimurirwa muri Earl’s Court mu 1992 none ubu kibera muri ExCeL London kuva mu 2002. Nibura buri mwaka abayobozi bakuru ibihumbi 46 bo mu nzego zifitanye isano n’ubukerarugendo, abaminisitiri n’bahagarariye ibitangazamakuru mpuzamahanga nibo bayitabira.

Perezida Kagame azahabwa igihembo ‘kubera imiyoborere ye ifite icyerekezo binyuze muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge, ubukerarugendo buhamye, kurengera ibinyabuzima ndetse no guteza imbere ubukungu binyuze mu gukurura amahoteli akomeye kugira ngo ashore imari mu Rwanda, byatumye u Rwanda ruba kimwe mu bice bibereye ubukerarugendo muri Afurika’.

Ibi birori Umukuru w’Igihugu azaherwamo igihembo bizaba biyobowe na Peter Greenberg, umunyamakuru ukomeye ukorera CBS News mu ishami ry’ubukerarugendo akaba anaherutse mu Rwanda muri Nzeri uyu mwaka.

Uyu Greenberg yagaragaye ari kumwe na Perezida Kagame mu Karere ka Rubavu ku wa 8 Nzeri 2017 ubwo bakoranaga ikiganiro cyitwa The ‘Royal Tour’ kiva imuzi ibice bizwi bigize igihugu yasuye, agatemberezwa ahantu hadasanzwe no mu duce dukungahaye ku mateka, akanasangizwa umuco gakondo waho mu buryo butomoye, byose ariko ayobowe n’Umukuru w’Igihugu.

Mu rugendo rwe mu Rwanda, Perezida Kagame yamutembereje ibice bitandukanye birimo gusura ingagi zo mu birunga, ikiyaga cya Kivu n’ahandi. Ubukerarugendo ni kimwe mu byinjiriza u Rwanda amafaranga menshi muri iki gihe aho umusaruro wabwo wikubye kabiri uvuye kuri miliyoni 200 z’amadolari mu 2010 ugera kuri miliyoni 404 $ mu 2016.

Nibura ba mukerarugendo miliyoni 1.3 basuye u Rwanda mu 2016 mu gihe uru rwego rwitezweho kuzamuka ku kigero cya 15% muri uyu mwaka. Kugeza ubu, Umujyi wa Kigali uza mu ya mbere muri Afurika mu bijyanye n’ishoramari ryo guteza imbere ibikorwaremezo byo kwakira inama zikomeye.

Muri Nyakanga, Ihuriro Mpuzamahanga rishinzwe ibyo gutegura inama zikomeye (International Congress and Convention Association- ICCA), muri raporo ryasohoye Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu kwakira inama nyinshi kandi zikomeye.

Mu 2016, u Rwanda rwakiriye inama 42 zirimo 18 zizwi na ICCA ndetse uyu mubare ushobora kugera kuri 50 mu 2017. Umujyi wa Kigali ubarizwamo hotel zifite ibyumba bigera ku 8000, mu mwaka umwe (2016) Guverinoma yongereye imbaraga mu ishoramari ry’amahoteli, hanafungurwa izindi zirimo Radisson Blu, Marriott, Park Inn by Radisson na Ubumwe Grand Hotel, zongereyeho ibyumba 900.

Mu 2016, u Rwanda rwakiriye ba mukerarugendo 36 000 bitabiriye ibikorwa n’inama, byinjije miliyoni 47 z’amadorali. U Rwanda rushimirwa kuba rukomeje gushora imari mu bikorwa remezo bifitanye isano n’ubukerarugendo nk’aho rwashize miliyari isaga y’amadolari muri RwandAir, kugira ngo iyi kompanyi y’indege yagure ibyerekezo igeramo hirya no hino ku isi, ubu bikaba bimaze kugera kuri 23, inafite indege zigezweho zirimo ebyiri zo mu bwoko bwa Airbus A330.

Kuri ubu kandi imirimo yo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera irarimbanyije, cyitezwe ko kizuzura mu 2018 dore ko imirimo yatangiye gukorwa n’Ikompanyi Mota-Engil yo muri Angola.

U Rwanda rushimirwa uburyo rwita ku ngagi aho muri iki gihe zigeze kuri 305, uburyo rwakemuye amakimbirane yajyaga aba hafi y’inkengero za Pariki y’Akagera rushyiraho uruzitiro, rukaba runaherutse kugarura muri iyi pariki inkura z’umukara ndetse n’intare. Ikindi ni uko rwakomeje kubungabunga ibidukikije rugena ko ishyamba rya Gishwati – Mukura ryiyongera ku zindi Pariki z’Igihugu.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize